Rusizi: Uruganda rw’umuceri n’amazu 14 byasenywe n’imvura
Uruganda rw’umuceri n’amazu 14 byo mu Murenge wa Bugarama byasenywe n’imvura yaguye saa cyenda z’umugoroba ku wa 25 Mutarama 2016.
Iyi mvura yongeye gusenyera abaturage bo mu kibaya cya Bugarama ngo yaje irimo urubura rwinshi, umuyaga ndetse n’inkuba kugeza aho amazu yatangiye kugwa abaturage bakizwa n’amaguru. Ku bw’amahirwe nta muntu wapfuyemo.

Umucungamutungo w’uruganda rwasenywe n’imvura Jose Umwangange avuga ko akurikije uko yabibonye ngo urwo ruganda rwakubiswe n’inkuba kuko ngo yabonye umurabyo urabije hakubita inkuba arungutse mu idirisha abona uruganda ruri kumanuka arureba.

Yagize ti” Umurabyo rero wabanje urarabya wa murabyo ukomeye cyane hakubita inkuba ndavuga nti iyi nkuba irakora ikintu ngikebuka gutya mu idirishya mbona inzu iri kumanuka nyireba yose ishirira hasi”.

Akomeza avuga ko amahirwe bagize ari uko uyu munsi bagize amahirwe ntibatonore umuceri ariko ngo iyo baza gukora abantu benshi bari kwitaba Imana ariko Imana ikaba yakinze akaboko gusa ibyangiritse mu uruganda bishobora kugera kuri miliyoni Magana atatu na mirongo inani.

Bamwe mu baturage basenyewe n’ibi biza barimo Bizigiyimana Asumani barasaba ubuyobozi kubagoboka kuko ibyababayeho byabatunguye dore ko abaturage bo ntako batagize ngo babatabare bahereye mu kubacumbikira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Rukazambuga Gilbert avuga ko iyo mvura imaze iminsi igwa ariko ngo uyu munsi yaguyemo urubura rwinshi yangiza ibintu byinshi birimo imyaka y’abaturage inasenya uruganda rutunganya umuceri n’amazu 14 yari atuwemo
Yagize ati” iyi mvura yasenye uruganda n’amazu 14 yiyongera kuyandi 14 amaze iminsi 2 asenywe n’imvura ndetse n’imyaka y’abaturage ibyo nibyo tumaze kubarura ariko ntituramenya agaciro kabyo byose”.

Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bwari buhangayikishijwe no kubonera abandi baturage amabati basenyewe n’imvura yaguye mu mpera z’iki cyumweru ikabasiga iheruheru nk’uko umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel yari yabivuze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|