Rusizi: Urubyiruko rurasabwa kuba intumwa z’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari

Mu gihe mu karere k’ibiyaga bigari hakunze kurangwa umutekano muke n’intambara kandi urubyiruko rukabigiramo uruhare, ubu rurasabwa kuba intumwa z’amahoro kugira ngo aganze muri aka karere.

Ibi ni bimwe mu byasabwe abasore n’inkumi bagera kuri 370 barimo 72 bari baturutse muri Diyoseze gatulika ya Bukavu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) na bagenzi babo b’abanyarwanda bo muri diyoseze gaturika ya Cyangugu, ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/08/2014 bahuraga baganira ku buryo urubyiruko rwo muri aka karere k’ibiyaga bigari rwatanga umusanzu warwo mu kubaka amahoro arambye n’ubutabera nyabwo, ibiganiro bitegurwa na komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri diyoseze zombi.

Ibi biganiro byabanjirijwe n’urugendo rw’amahoro rusaga kirometero imwe rwakozwe n’urwo rubyiruko rwa Diyoseze zombi rutangirira ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza RDC n’u Rwanda ruririmba indirimbo z’amahoro, ngo intego ikaba yari iyo kumvisha ababarebaga b’ibihugu byombi ko urubyiruko rwo muri aka karere rufite inyota y’amahoro kandi rugomba gufasha mu kuyashaka.

Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana yasabye urubyiruko kuba intumwa z'amahoro.
Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana yasabye urubyiruko kuba intumwa z’amahoro.

Urwo rugendo rwakurikiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana, umushumba wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu, wasabye uru rubyiruko kwima amatwi abashaka kurushora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’intambara, gufata ku ngufu n’ubundi bugome ubwo ari bwo bwose, ahubwo rukegukira Nyagasani we soko y’amahoro n’ubutabera bityo rugaharanira ko buri wese utuye aka kerere yagira amahoro azira impinduka.

Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana yavuze ko ibi biganiro bibaye ubwa kabiri kuri uru rubyiruko bitanga umusaruro ukomeye kuko bimaze gutuma urwikekwe rushira hagati yarwo, bikaba byaranongereye ubusabane hagati y’abakirisitu ba Diyoseze zombi ku buryo ngo abona bizazana impinduka ifatika mu guharanira amahoro no kurandura burundu urwikekwe muri ibi bihugu, agasaba ko n’ibindi byiciro byafatira urugero kuri uru rubyiruko bigatangira ubusabane.

Mukamurenzi Josiane wa Diyoseze gatulika ya cyangugu, Aimé Mutayongwa na Arsène Rumpariba ba diyoseze ya Bukavu, batangarije Kigali Today ko bagiye gutandukana n’urubyiruko rugenzi rwarwo rwishoye mu bikorwa bibi byose byabaye muri aka karere k’ibiyaga bigari rugaharanira kubaka amahoro arambye, rukaba rusaba imbaraga z’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi kugira ngo ruzagere ku ntego rwiyemeje.

Uru rubyiruko rwiyemeje guhindura amateka mabi yabaye muri ibi bihugu rubifashijwemo n'inzego z'ubuyobozi.
Uru rubyiruko rwiyemeje guhindura amateka mabi yabaye muri ibi bihugu rubifashijwemo n’inzego z’ubuyobozi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Nteziyaremye Jean Pierre, ushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere yashimye intambwe ikomeye imaze guterwa n’uru rubyiruko arusaba no gutanga umusanzu warwo mu kurwanya imitwe yitwara gisirikare ibuza amahoro aka karere irimo na FDLR kugira ngo amahoro arambye aboneke.

Uru rubyiruko rwaherukaga guhurira I Bukavu muri RDC ku itariki ya 01 Ukuboza 2013, ibiganiro nk’ibi bikaba byaranahawe abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri ibi bihugu byombi ndetse n’abapadiri ba Diyoseze zombi bahurira I Bukavu barasabana kandi ngo umusaruro ugenda ubivamo uratanga icyizere cy’amahoro arambye mu bihe biri imbere, nk’uko byagarutsweho na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka