Rusizi: Umubyeyi watoraguye uruhinja yagabiwe inka

Umubyeyi witwa Mwandetse Esperence wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yatoraguye uruhinja rwari rwatawe na nyina amaze kurubya, none yagabiwe inka n’abarimu bahugurirwaga kuzakora ibarura rusange ry’abaturage riteganyijwe muri uku kwezi.

Mu mahugurwa bahabwa, abo barimu ngo batekereje kugira igikorwa bakora mu murenge bahuguriwemo maze biyemeza kugurira inka uyu mubyeyi kugira ngo abone amata yo gutunga urwo ruhinja yari yatoraguye.

Umwe mu bakurikiraniye hafi aya mahugurwa avuga ko baje gusanga igihugu cyarabagiriye ikizere, kandi kikaba kidahwema kukibagirira, kuko ngo nta kizere kiruta kuba igihugu kibaragiza abana bacyo ngo babahe ubumenyi.

Inka abarimu bagabiye Mwandetse.
Inka abarimu bagabiye Mwandetse.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana, yashimiye aba barimu ku gikorwa cyiza batekereje cy’indashyikirwa nk’icyo avuga ko umurimo bakora w’uburezi bawukwiriye. Yasabye uyu mubyeyi wagabiwe iyi nka iturutse ku neza yagize kuzayitaho, akayifata neza kugira ngo izamubyarire umusaruro ugaragara.

Uyu mubyeyi wagabiwe inka yemerewe n’ubuyobozi bw’ishuri rya TTC Mururu, aho abo barimu bahugurirwaga, kuzahabwa amata yo kuba atunze urwo ruhinja kugeza igihe iyo nka izabyarira. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mururu bwo bwamwemereye kumwubakira ikiraro cyo kuyororeramo.

Mwandetse Esperance ateruye umwana yatoraguye.
Mwandetse Esperance ateruye umwana yatoraguye.

Uyu mubyeyi nawe yishimiye iki gikorwa cyiza abarimu bamukoreye, kandi avuga ko yatoraguye urwo ruhinja atazi ko hari uzamufasha kumurera, kuko ngo yabikoranye umutima w’urukundo gusa. Asaba ababyeyi guhora bagira umutima w’impuhwe.

Umuyobozi w’akarere yongeye kwibutsa abahuguwe ko akazi bagiye gukora ko kubarura ari akazi gakomeye kuko kazagaragaza imibereho y’abaturage, kandi kakazafasha inzego nkuru z’igihugu gutegura uburyo bwo gukemura ibibazo bizagaragazwa mu gihe cy’ibarura, abasaba kuzagakorana umutimanama n’ubushake.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka