Rusizi:Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida imirimo yo kubaka Kivu Marina Bay yahagurukiwe

Nyuma y’imyaka 5 inyubako za Hoteli Kivu Marina Bay yo mu Karere ka Rusizi zarahagaze kubera imicungire mibi, ubu imirimo yo kuyubaka yongeye gusubukurwa.

Ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga Akarere ka Rusizi ku wa 30 Kamena 2015, yari yashinze Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD), Alex Kanyankore, gukurikirana imirimo yo kubaka iyo hoteli kugira ngo hakamenyekana n’ibimaze kuyigendaho.

Minisitiri w'Intebe asaba abayobozi mu nzego zitandukanye zirebwa no kubaka Hotel Marina Bay kwihutisha imirimo.
Minisitiri w’Intebe asaba abayobozi mu nzego zitandukanye zirebwa no kubaka Hotel Marina Bay kwihutisha imirimo.

Ni muri urwo rwego itsinda ry’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi,kuri uyu wa 17 Kanama 2015, ryasuye iyo nyubako ya Hoteli Kivu Marina Bay y’inyenyeri 4 hagamijwe kureba aho imirimo yo kuyubaka igeze nyuma y’igihe kirekire imaze yaradindiye.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye abarebwa n’iki gikorwa bose kwihutisha imirimo kandi bakayikora neza kuko Hotel Marina Bay ngo ifitiye igihugu akamaro.

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore, yavuze ko kudindira ku iyo hoteli byatewe n’uko hagiye habaho imicungire idahwitse,aho abashoramari ndetse n’abacunganga umushinga batahuzaga.

Inyubako za Hotel Marina Bay yadindiye.
Inyubako za Hotel Marina Bay yadindiye.

Akomeza avuga ko ibibazo byose byagiye bidindiza iyo nyubako byasesenguwe ubu akaba atanga icyizere ko mu kwezi kwa Kanama umwaka utaha iyo hoteri izaba yuzuye.

Yagize ati "Uyu mushinga waje guhura n’ingorane bitewe n’impamvu zinyuranye harimo kuba abashoramari bari bayirimo bataratangaga umurongo neza. Bavuyemo ubu hasigayemo abafite umurongo mwiza bifuza ko iki gikorwa kigenda neza."

Imirimo yo kubaka Hotel Marna Bay yari yaratangijwe na Diyosezi gatorika ya Cyangugu mu 2010 hakaba igeze aho ubushobozi buba buke iza kwiyambaza abandi bashoramari kugira ngo bafatanye .

Kivu Marina Bay y’inyenyeri 4 irimo kubakwa hagamijwe kunoza ubukerarugendo no kwinjiza amadovize mu gihugu nibindi nk’uko Umuyobozi BRD abivuga.

Iyi hoteri ihuriweho n’abashoramari bo mu Ntara y’Iburengerazuba, Diyosezi Gatorika ya Cyangugu na BRD ngo izuzura itwaye abarirwa muri miliyoni 20 z’Amadorari y’Amerika.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ok nirangire vuba kuko hariya hantu harihasigaye ari indiri yamabandi wana

emma yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

icyo ni ikintu cyiza rwose nibayuzuze vuba dore ko aka Karere kabereye ubukerarugendo abagasura bajye babona aho bacumbika

Karimu yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

tunenze abayobozi butrere bakora aruko perezida kagame yavuze ubundi nabindagusa bacungishwa ijisho bage bakurikiranwa cg nibibananira basure uturere twteye imbere

Nzakagendana kumugina yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

OK nibyiza cyane courage

Alfred yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka