Rusizi: Ngo ishusho basanganye u Rwanda itandukanye n’iyo barusiganye
Bamwe mu banyarwanda batuye muri Zambia bari rugendo rwa “Ngwino urebe ugende ubwire abandi” mu Rwanda baravuga ko ishusho basanganye u Rwanda itandukanye n’uko barusize batarahunga haba mu bikorwa remezo birimo amashuri, imihanda, amazu y’amagorofa, amavuriro, amasoko n’ibindi.
Egide Kazuba Rwasibo, ni umwe muri aba banyarwanda babiri ukomoka mu Karere ka Rusizi umaze imyaka 20 muri Zambia, ubu afite imyaka 45.

Avuga ko yashimishijwe n’uko igihugu cye cyateye imbere ku kigero cyiza kandi mu gihe gito ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, aho ibikorwa byishi byari byarasenyutse ariko kuba byarasanywe hakongerwamo n’ibindi ngo ari ibyo kwishimirwa na buri wese.
Kazuba avuga ko ashima iyi gahunda ya “Ngwino urebe ugende ubwire abandi” u Rwanda rwashyizeho kuko ibafasha kugaruka bakareba iby’iwabo bityo bakavuga amakuru biboneye ubwabo atari ibihuha bahura nabyo, aha akaba asaba ko iyi gahunda yazagumaho kugira ngo ibafashe gufata ingamba zatuma ukeneye gutahuka aza yemye.
Umunyamakuru wa Kigali Today yifuje kumenya icyo Kazuba azabwira bagenzi be yasize muri Zambia ku bijyanye n’ibyo y’iboneye bitandukanye n’ibyo yumvaga by’ibihuha, maze asubiza agira ati “Ibyo sinabikubwira ni akabaga kanjye mbabikiye, icyakora nzababwiza ukuri ku byo nabonye kuko sinzabeshya ko nabonye imihanda y’ibitaka kandi nabonye kaburimbo”.

Nzeyimana Pierre uvuka mu Karere ka Nyamagabe avuga ko aho yabashije kugera yabonye igihugu kimeze neza mu bikorwa byose, aha akaba avuga ko uwashaka gutahuka nta mbogamizi yagira kuko yasanze u Rwanda ruha buri wese uburenganzira busesuye.
Ubwo aba banyarwanda bageraga muri aka karere basuye na bagenzi babo bafungiye muri gereza ya Rusizi bahabwa umwanya wo kuganira nabo, ibyo ngo bikaba bigaragaza ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|