Rusizi: Mu murenge wa Muganza haravugwa ikibazo cy’ubaharike n’ubushoreke
Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi abaturage bahangayikishijwe n’ibibazo cy’ubushoreke n’ubuharike gikunze guterwa ahanini n’abana b’abakobwa baba badafite amikoro bakumva ko bashakira ibisubizo by’ibibazo byabo mubagabo mu buryo bwo kubafasha.
Ibyo bibazo ngo bimaze iminsi muri uyu murenge aho ngo abaturage baho babifata nk’umuco nyamara kandi biza ku isonga mu kubasenyera, nk’uko bamwe mu baturage babitangarije Kigali Today.

Akimana Aime na bagenzibe bavugako abagabo bafite umugore umwe ari imbarwa. Ibyo ngo byatangiye mu bihe byo hambere, aho abaturage bari bahatuye cyera bari bafite imitungo ihagije yiganjemo amatungo n’amasambu menshi bityo bigatuma n’abana babo bikigihe babigenderaho.
Gisa aba baturage bavuga ko ibyagenderwagaho cyera bitagihari, kubera ayo matungo n’ayo masambu byose ntabyo bakigira kubera ubwiyongere bw’abaturage.
Ku rundi ruhande abagabo bashinjwa iki kibazo bo muri uyu murenge wa Muganza, bavugako ikibazo cy’ubuharike n’ubushoreke giterwa n’uko abagore baba barashakanye baba fata nabi, bigatuma bababangikanya n’abandi.
Gusa abagore nabo bavugako abagabo bamara kubona abana bamaze kugwira mu muryango bagata ingo abandi bakabaharika, kandi nta bushobozi bwo gutunga nabo bafite buba buhari bityo ibibazo bigakomeza kwiyongera mu muryango.
Mukandori ni umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Muganza, we agira inama bagenzibe zo gucika ku muco w’ubushoreke, abakobwa bakirinda gutwara abagabo ba bagenzi babo, abagabo nabo bakirinda irari ryo kumvako bagomba gutunga abagore babiri kabone niyo baba bafite ubushobozi.
Avuga ko ibyo bituma nta mahoro aboneka mu rugo, akanasaba ko abakobwa badafite abagabo gusenga Imana kugira ngo ibubakire aho kujya gusenya ingo za bagenzi babo.
Kuri iki kibazo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Mukamana Esperence, avuga ko ahanini giterwa n’abakobwa baba bumvako ibibazo byabo byakemukira ku bagabo ba bandi babashakaho amafaranga.
Ariko yongeraho ko ari imyumvire ikiri hasi kuko biteza ubukene, agasaba abakobwa gucika kuri iyo mico yo kumvako ibibazo byabo byakemurwa n’abagabo ba bandi.
Uyu muyobozi akomeza kuvuga ko ibibazo nk’ibyo by’ubuharike n’ubushoreke badasiba kubyakira mu murenge, ariko ngo hari ingamba ziri kugenda zifatwa aho ubu biri kugenda bicika, kuko nugize ngo abikore ubuyobozi bumugira inama akabireka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|