Rusizi: Mu matora y’Abadepite nta muturage uzatorera muri shitingi

Perezida wa Komisiyo y’Amatora mu Rwanda, Prof. Karisa Mbanda, yatangaje ko mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 nta muturage uzatorera muri shitingi.

Ubwiherero bwari busanzwe butegurwa hifashishije za shitingi n’ibitenge, ubu ngo siko bizagenda kuko hazubakwa amazu meza yo kuzatoreramo cyane cyane ahatari amashuri asanzwe yifashishwa, dore ko mu Rwanda igikorwa cy’itora kimaze kujya gifatwa nk’ibirori bikomeye ndetse bamwe bakakigereranya n’ubukwe.

Nk’uko byemezwa n’abayobozi b’uterere twa Rusizi na Nyamasheke, ngo nta muturage uzongera gutorera muri Shitingi bagereranyije na Nyakatsi yaciwe mu Rwanda kuko abayobozi bazaba batorwa ari ingirakamaro mu buzima bw’abatora.

Barakangurira abafatanyabikorwa gutegura neza amatora y'abadepite.
Barakangurira abafatanyabikorwa gutegura neza amatora y’abadepite.

Uruzinduko rw’umunsi umwe Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yagiriye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke tariki 23/01/2013, rwabaye umwanya wo kungurana inama n’abashinzwe uburere mboneragihugu mu mirenge 33 igize uturere twombi, bakangurirwa gutangira imyiteguro y’amatora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri 2013.

Ngo hakenewe ko abarebwa n’iki gikorwa ku ikubitiro bagomba kumenya uko inzego zose zihagaze mu myumvire kuri gahunda y’amatora no kubumvisha uruhare rwa buri wese muri yo.

Muri iyi myiteguro y’amatora y’abagize inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Karisa Mbanda, yasobanuye ko hazakorwa ikusanya ry’ibikoresho byangombwa bizifashishwa mu gihe cy’itora, igenzura bushobozi ry’abakorerabusha ba Komisiyo y’Amatora, gutegura neza iyamamaza ry’abakandinda kandi ku buryo bungana ndetse no gutegura aho amatora azabera kandi byose bikazajya byisunga ikoranabuhanga.

Abafatanyabikorwa ba Komisiyo y'Amatora bishimiye ubufatanye mu matora y'Abadepite ari imbere.
Abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Amatora bishimiye ubufatanye mu matora y’Abadepite ari imbere.

Muri ibi biganiro kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iburengerazuba, Jabo Paul, yashimangiye ko mu matora ateganyijwe nta muturage uzatorera muri shitingi, kandi ngo yizeye ko igikombe cy’abateguye amatora neza kizataha mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu rwego kandi rw’abazakurikirana iki gikorwa, biteganyijwe ko abazagikurikirana bazahabwa amakarita y’ikoranabuhanga azatuma bazajya bamenya aho site z’itora ziherereye ndetse n’abagomba kuhatorera.

Mu byo Perezida wa Komosiyo y’amatora yishimira bimaze gukorwa, ni uko ibyiciro byose by’abaturage bimaze guhugurwa, hakaba ndetse n’ibyahuguwe bitari biteganyijwe nk’abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu, abamotari, abakuriye amakoperative n’ibindi.

Abitabiriye ibiganiro bya Perezida wa komisiyo y'Amatora mu karere ka Rusizi.
Abitabiriye ibiganiro bya Perezida wa komisiyo y’Amatora mu karere ka Rusizi.

Yishimiye kandi ibikorwa by’abakorerabushake mu Karere ka Rusizi, bagize uruhare mu koroza abatishoboye, inkunga mu kigega Agaciro, aho bamaze gukusanya agera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 800.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka