Rusizi: Ingabo z’igihugu zafatanyije n’abaturage gusiza ikibanza cyo kubaka ivuriro
Ingabo z’igihugu zikorera mu karere ka Rusizi zifatanyije n’abaturage bo mu tugari twa Miko na Kabasigirira bo mu murenge wa Mururu mu gikorwa cyo gusiza ikibanza cyo kubakamo ivuriro abaturage bo muri utwo tugari bazajya bivurizaho.
Aba baturage bavuga ko bajyaga kwivuriza mu bitaro bya Mibirizi cyangwa ibya Gihundwe ahantu bakoresha amasaha nibura atatu bagenda n’amaguru ndetse bikaba byatuma abadafite imbaraga nk’abakecuru n’abasaza barembera mu nzu kubera kubura imbaraga zo kugera aho bivuriza.
Ni muri urwo rwego aba baturage b’utwo tugari bitabiriye iki gikorwa kuburyo bugaragara aho abagifite imbaraga bose baba abagabo, abagore ndetse n’abasore baje muri uwo muganda bafatanya n’ingabo zikorera muri aka karere guziza ikibanza.

Aba baturage bavuga ko kuba babonye ingabo z’igihugu zije kubafasha kubegereza ibikorwa by’amajyambere bishimishije cyane ndetse bakaba banashima ingabo z’igihugu mu bikorwa byo gukomeza kwitangira igihugu bitangira n’abaturage bacyo.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ingabo, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage hagamijwe kwitegura isabukuru y’imyaka 20 Abanyarwanda bamaze bibohoye.

Mu bikorwa bizibandwaho mu icyumweru cy’ibikorwa by’ingabo (Army Week) harimo ibyo kwegereza abaturage ibikorwa bakeneye cyane kuruta ibindi kandi bahuriyeho bose aho batuye, bityo abaturage bakibohora mu bibazo byaba bikibabangamiye aho batuye.
Aha umuyobozi w’akarere yabijeje ko mu gihe kitarenze amezi atatu iri vuriro batangije rizaba ryuzuye ndetse bakabatera n’inkunga y’amabati yo kurisakara.

Muri iki gikorwa cyakozwe tariki 03/06/2014, Lt Col Cuba Vianney ukuriye ingabo mu karere ka Rusizi yabwiye aba baturage ko nta bandi bazaza kububakira igihugu cyabo atari Abanyarwanda ubwabo abasaba kujya batanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano wabo n’igihugu muri rusange dore ko baturanye n’ibihugu bigicumbikiye abanzi b’u Rwanda akaba yanabijeje ko bazakomeza gufatanya muri iki gikorwa batangije kugeza ku musozo wacyo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|