Rusizi: Impanuka yahitanye batandatu abandi barakomereka bikabije

Imodoka yavaga i Bukavu yerekeza Uvira muri Congo yakoreye impanuka mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 18/07/2013 ahagana saa yine n’igice abantu batandatu bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Iyi modoka ikorera muri agence Okapi muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yageraga mu ikorosi rizwi ku izina ry’ikizami yahise irenga umuhanda igenda yibirandura kugeza aho igwa mu rindi korosi.

Abaturage hamwe n'inzego z'umutekano bavuga ko iyi mpanuka yatewe n'umuvuduko ukabije.
Abaturage hamwe n’inzego z’umutekano bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.

Abakomeretse bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Bugarama abandi bajyanwa mu ibitaro bikuru bya Gihundwe. Iyi modoka yari irimo abantu 17.

Nk’uko twabitangarijwe n’abaturage babonye iyi mpanuka kimwe n’inzego z’umutekano, ngo yatewe n’umuvuduko ukabije kuko ngo uyu mushoferi yashatse gukata iryo korosi biramunanira.

Aho niho iyo modoka yamanutse.
Aho niho iyo modoka yamanutse.

Izi modoka ziva Bukavu ngo si ubwa none zikorera impanuka muri uyu muhanda kuko ngo nta mwaka ushira badakoze impanuka kandi hagapfa abantu benshi.

Abaturage hamwe n'inzego z'umutekano bavuga ko iyi mpanuka yatewe n'umuvuduko.
Abaturage hamwe n’inzego z’umutekano bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko.

Izi modoka z’Abanyecongo zinyura mu Rwanda hakurikijwe amategeko bitewe n’uko umuhanda w’iwabo ujya Uvira udatunganye bityo bakinyurira mu Rwanda.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 6 )

ababa baturanyi bacu Imana ibahe iruhuko ridashira,kuko uwapfuye ntiyagaruka mu mubiri.

edmond yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

ni uko ari ho hari umuhanda mwiza. Uwabo ntabwo ukoze, niyo mpamvu banyura mu Rwanda.

@ Innocent yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Yoo Innocent we uzi ko uri innocent koko kuva bukavu muri congo ujya uvira naho ni muri congo nta muhanda uhaba uwari uhari ni igisoro bityo rero bakanyura mu Rwanda ho hari imihanda myiza

ruti yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Pole abafite ababo bazize iyi mpanuka; ariko njye sinumva uburyo imodoka ivuye i Bukavu igana Uvira inyura i Rusizi (Rwanda, abazi ako gace bansobanurira

Innocent yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ababuze ababo bihangane kdi twifatikanije mu kababaro, abatashye nabo Imana ibakire mubayo.

Antoinette yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ababuze ababo bihangane kdi twifatikanije mu kababaro, abatashye nabo Imana ibakire mubayo.

Antoinette yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka