Rusizi: Impanuka yahitanye batandatu abandi barakomereka bikabije
Imodoka yavaga i Bukavu yerekeza Uvira muri Congo yakoreye impanuka mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 18/07/2013 ahagana saa yine n’igice abantu batandatu bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Iyi modoka ikorera muri agence Okapi muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yageraga mu ikorosi rizwi ku izina ry’ikizami yahise irenga umuhanda igenda yibirandura kugeza aho igwa mu rindi korosi.

Abakomeretse bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Bugarama abandi bajyanwa mu ibitaro bikuru bya Gihundwe. Iyi modoka yari irimo abantu 17.
Nk’uko twabitangarijwe n’abaturage babonye iyi mpanuka kimwe n’inzego z’umutekano, ngo yatewe n’umuvuduko ukabije kuko ngo uyu mushoferi yashatse gukata iryo korosi biramunanira.

Izi modoka ziva Bukavu ngo si ubwa none zikorera impanuka muri uyu muhanda kuko ngo nta mwaka ushira badakoze impanuka kandi hagapfa abantu benshi.


Izi modoka z’Abanyecongo zinyura mu Rwanda hakurikijwe amategeko bitewe n’uko umuhanda w’iwabo ujya Uvira udatunganye bityo bakinyurira mu Rwanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ababa baturanyi bacu Imana ibahe iruhuko ridashira,kuko uwapfuye ntiyagaruka mu mubiri.
ni uko ari ho hari umuhanda mwiza. Uwabo ntabwo ukoze, niyo mpamvu banyura mu Rwanda.
Yoo Innocent we uzi ko uri innocent koko kuva bukavu muri congo ujya uvira naho ni muri congo nta muhanda uhaba uwari uhari ni igisoro bityo rero bakanyura mu Rwanda ho hari imihanda myiza
Pole abafite ababo bazize iyi mpanuka; ariko njye sinumva uburyo imodoka ivuye i Bukavu igana Uvira inyura i Rusizi (Rwanda, abazi ako gace bansobanurira
Ababuze ababo bihangane kdi twifatikanije mu kababaro, abatashye nabo Imana ibakire mubayo.
Ababuze ababo bihangane kdi twifatikanije mu kababaro, abatashye nabo Imana ibakire mubayo.