Rusizi: Imiryango 16 y’abakoze Jenoside n’abayikorewe yariyunze
Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, tariki 07/10/2012 , umubyeyi witwa Mukantwari Jeanne yababariye Gashema Innocent icyaha cyo kuba yaramwiciye umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.
Gashema avuga yahoraga yumva umutima umuhatira gusaba imbabazi ngo kuko aribwo byagombaga kumuruhura umutima ku cyaha cy’ubwicanyi ikindi kandi ngo iyo ikibyimba gituzwe nibwo gikira.
Mukantwari Jeanne avuga ko icyemezo cyo kubabarira Gashema cyari cyaramugoye kuko umunsi wa mbere yaje kumusaba imbazi yazimwimye kugeza aho yamubwiye ko amwifuriza gupfa.
Gashema yakomeje guhatiriza Mukantwari kugeza aho nawe yageze aho amwemerera imbabazi Jeanne avuga ko Gashema yabaye itwari kuko mu iyicwa ry’umugabo we Gashema yari kumwe n’abandi ariko bo ntibigeze baza kumusaba imbabazi.

Muri uwo muhango wo gutanga imbabazi hagati y’abakoze Jenoside n’abayikorewe wabereye muri Kiriziya Gaturika muri Paruwasi ya Mushaka, imiryango 16 yose yariyunze binyuze mu gusaba imbazi no kuzitanga. Iyo paruwasi niyo imaze gutera intambwe ikomeye muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Umunyamabanga wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge wari waje muri uwo muhango, Dr Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko kubabarira kimwe no gusaba imbabazi ari ugukira.
Yavuze ko bitoroshye guhagarara ukavuga ko wishe umuntu ni muri urwo rwego yasabye abataragira umutima wo gusaba imbabazi gutera intambwe nka bagenzi babo.

Dr Habyarimana kandi yashimiye Kiriziya Gaturika asaba n’andi madini kugera ikirenge mu cya Paruwasi ya Mushaka.
Muri paruwasi ya Mushaka hamaze kuboneka ibyiciro bine bigizwe n’imiryango 134 yabasabye imbabazi hagati y’abakoze Jenoside n’abayikorewe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Abarokotse jenocide kuva ataribo bayikorewe sinabo bakwiye gutanga imbabazi. Ibyo mukora ni ukugira mwereke amahanga ko mwiyunze nuko babashime dushira ibyo ntago aribyo.
ariko gusaba imbabazi si leta izi ngo ibwire umuntu wishe undi ngo asabe imabazi uwo yiciye nta na gahato gashyirwa kuwishe ngo asabe imbabazi uwo yiciye,So,umuntu asaba imabazi abikuye ku mutima nama we bitewe nibyo yakoze bibi biba bimucira urubanza muri we niyo mpamvu tutakagombye kuvuga ngo ni ikinamico.menya ibyawe kuko hari igihe wowe uvuga ngo ni ikinamico ibikurimo bigucira urubanza biruta ibiri muri gusaba imbabazi y’ibibi yakoze we akagira n’uwo mwete.
Niko Munyarukiga we,
abantu bapfa bazize ibintu bitandukanye, ariko jya umenya ko abazize irimburabatutsi (crime de génocide) batazize urupfu rusanzwe (nk’urwikirago, gisida...) niyo mpamvu niyo uwaba yarabigizemo uruhare yasaba imbabazi( abikuye ku mutima cyangwa bya nyirarureshwa) ntawufite uburenganzira bwo kuzimuha mu izina ry’ababyeyi, abasaza n’abacyecuru, ibitambambuga n’impinja, abasore n’inkumi bishwe urw’agashinyaguro bazira ko bavutse bitwa abatutsi. Kirazira kabisa ! Niyo mpamvu navuze nti biriya biri gukorw aaho Rusizi n’abayobozi ba Kiliziya na Komisiyo y’Ubumwe ... ni ikinamico
mwana murebwayire, ndabona wowe ufite politique nyinshi. birashoboka ko hari icyo wendaga kuvuga udatangaje kabisa. jye ndashimira uwiyumvamo ko afite amakosa agasaba imbabazi. naho kuvuga abishe mugihe runaka byo ndumva nta gaciro bifite kuko hari nabapfa ubu kandi bazize ibintu bitandukanye haba indwara, amarozi cg kubica, byose bisabiwe imbabazi byaba ari byiza pe.
mwari muzi ko n’uwarikotse nta ruhushya afite rwo gutanga imbabazi ku wishe uwe/abe? Nta muntu n’umwe, mu izina ry’abishwe urw’agashinyaguro ufite ubu burenganzira.
Aya makinamico ngo y’ubumwe n’ubwiyunjye muyareke kuko ni ukubyoroga inkota mu gisebe kikiri umuvogo.
Ubutegetsi bwagombye gukora inshingano zabwo z’uko ubutabera bukorwa, ntihagire n’uwongera guhohotera umuturanyi we, ibi ndacyeka aricyo gikuru.
Ese ko ntawe urasaba imbabazi ,kubwicanyi bwabaye nyuma ya 94 ? nabo nibature bibohore kumutima nimbere y’imana
ikigikorwa nicyiza niba ntaburyarya bilimo kuko isi imaze kumenya ko ibyo abanyarwanda bavuga ko ntaho bihuliye nibyo baba batekeraza .
ntabwo ari abayikorewe ni abayirokotse!abayikorewe barapfuye kdi ntiwababona.