Rusizi: Ikamyo yakoze impanuka abari barimo barakomereka cyane
Imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros yakoze impanuka ahagana mu ma saa saba z’amanywa zo kuwa 11/09/2014, mu murenge wa Giheke mu kagari ka Kigenge mu mudugudu wa Gahurubuka shoferi arakomereka ariko tandiboyi aba ari we ukomereka bikabije.
Sibomana Jean Marie ukora akazi k’ubumotari ni umwe mu babonye iyo mpanuka avuga ko iyo modoka yagendaga gahoro hanyuma ikaza kuzungazunga iri hafi kugera mu ikorosi ari na bwo yahise igwa.
Shoferi wari utwaye iyo modoka yabashije kurokoka ariko akomeretse cyane kuko iyo modoka yamurutse ikamucisha muri pare-brise ari nabwo abaturage bahise bamufata bamujyana ku bitaro bya Gihundwe.

Umukecuru witwa Olive Mukandori nawe wabonye iyo mpanuka avuga ko yabonye iyo modoka iva ruguru imanuka itangira kuzungazunga incuro nyinshi kugeza yituye hasi arinabwo bahise batabara.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru umutandiboyi wari kumwe n’uwo mushoferi yari atarabasha kuva muri iyo modoka kuko icyuma kimwe cy’iyo modoka cyamwinjiye mu mugongo gitunguka mu nda kimuhuza n’imisego y’iyo modoka kuburyo hari kwifashishwa ibyuma bikata hakoreshejwe amashanyarazi (ponceuse) gusa uyu mutandaboyi yari akibasha kuvuga.
Abaganga b’ibitaro bya Gihundwe bihutiye kugera ahabereye impanuka gutabara abo bantu aho bari bacunze ko barangiza gukura uyu mutandaboyi mu mudoka kugirango bamukorere ubutabazi bw’ingenzi gusa biragoye kwemeza ko uyu muntu icyuma cyahinguranyije yakongera kubaho nubwo akivuga kuko uko bageragezaga kumukuramo ari na ko yavaga amaraso.

Urwego rwa Police rushinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Rusizi bari bari aho bavuga ko iyo mpanuka yatewe nuko uyu mushoferi Dani yabuze amafari ageze ahantu habi kandi mu ikorosi akabura uko abigenza arinako guhita agwa.
Iri korosi uyu mushoferi yakoreyemo impanuka ni hamwe mu hakunda kubera impanuka nyinshi mu karere ka Rusizi kuko ngo ari ribi cyane nta minsi myinshi ishira umuntu atabonye imodoka yaguye muri iryo korosi.
Iyi modoka yavaga mu mu karere ka Nyamasheke ipakiye garaviye izijyanye i Bugarama ahari gukorwa umuhanda wa Bugarama-CIMERWA.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza?muraya masaha saa mbili nigice mukarere ka kamonyi mumurenge wa Musambira naho habereye impanuka ya actros igonganye na hirux kubwamahirwe bose ntawe upfuye ariko chauferi wikamyo kumukuramo abaturage byabagoye kuko bagombye gutema imodoka ababibonye bemezako ikamyo yarifite umuvuduko .