Rusizi: Ihererekanya ry’ubutaka riracyatinda
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko servise z’ubutaka zigitinda kuri bo cyane mu ihererekanya ry’ubutaka, hakiyongeraho ko zitanabegereye bakifuza ko zabegerezwa.
Kuri iki kibazo Murekeyisoni Prisca, umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Rusizi avuga ko ngo bidatinda iyo bujuje ibisabwa, akanabamara impungenge ko mu gihe cya vuba buri murenge uzaba ufite umukozi ushinzwe iby’ubutaka.
Abo baturage bavuga ko uretse kuba servise z’ubutaka zitabegereye ku buryo kuzigeraho bikibagora ngo ikibazo gikomeye kiri mu ihererekanya ry’ubutaka haba ku bugure cyangwa impano bityo ngo bagahora basirisimba nkuko babitangaje.
Ibiro by’ubutaka bivuga ko ubundi ibyangombwa bitarenza iminsi 30 mu gihe benebyo bujuje ibisabwa, cyakora ngo hari aho abaturage batarasobanukirwa neza bakabyita gutinda nkuko umuyobozi w’ibiro by’ubutaka Murekeyisoni Prisca yabidusobanuriye.
Abaturage bo muri kaka karere bavuga ko ngo atari itinda ry’ibyangombwa gusa ribabangamiye ahubwo abaturage bifuza ko bakwegerezwa service z’ubutaka nkuko begerejwe n’izindi service kugirango ikintu cyose kijyanye nabwo bajye bakibona byoroshye kuko iyo bashaka izo serivisi ngo banatakaza cyane amafaranga yakagombye kubakemurira ibindi bibazo.
Kuri iki kibazo abaturage baramarwa impungenge kuko ngo hagiye gushyirwaho umukozi ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rwa buri murenge.
Ubuyobozi bw’ibiro by’ubutaka burasaba abaturage kwitabira kwandikisha impinduka izo arizo zose zikozwe ku butaka kuko gutunga ubutaka butakwanditseho ngo nta mutekano wabwo uba ufite.
Baributswa kandi ko amakuru yose ajyanye n’ubutaka bashobora kuyabona ku murenge kuko ibisobanuro by’ibanze babihabona.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|