Rusizi: Ibiza byahitanye abantu 3 abandi 8 bari mu bitaro

Habonetse imirambo y’abantu batatu bishwe n’imvura yaguye mu karere ka Rusizi ku mugoroba wa tariki 30/10/2012.

Abandi bacyekwaga ko bitabye Imana babonetse ari bazima ariko bakomeretse. Batatu bo mu murenge wa Muganza, babiri bo mu murenge wa Bugarama n’abandi batatu bo mu murenge wa Gihundwe bari mu bitaro.

Abaturage bo muri iyo mirenge batangaza ko batari babona ibiza nk’ibyaraye bibaye mu mateka yabo. Amazu arindwi yasenyutse burundu ndetse n’andi agihagaze yashegeshwe ku buryo abaturage babujijwe kuyinjiramo ngo atabagwira.

Umuyaga wateruraga ibisenge by'amazu ukabijugunya ku ruhande.
Umuyaga wateruraga ibisenge by’amazu ukabijugunya ku ruhande.

Hangiritse kandi ibikorwa remezo aho ibyumba by’amashuri 15 byangiritse burundu ndetse n’ibikoresho by’imfasha nyigisho bikaba byatwawe n’amazi ; nk’uko bitangazwa na Mukamana Esperence uyobora umurenge wa Muganza.

Kuri uyu wa 31/10/2012 umuyobozi w’iryoshuri rya Groupe scolaire Murira yatangaje ko babuze icyo gukora kuko bari kwibaza aho bazashyira abana bikabayobera ; ni muri urwo rwego biyambaza inzego zishinzwe gufasha bwangu abahuye n’ibiza.

Kugeza ubu umuhanda uva Bugarama werekeza mu murenge wa Muganza ahari uruganda rwa CIMERWA wangiritse kuburyo nta modoka iri gutambuka.

Imirima y'imyaka nayo yangiritse cyane.
Imirima y’imyaka nayo yangiritse cyane.

Mu murenge wa Bugarama ho hasenyutse amazu abiri burundu ndetse umugezi wa Cyagara wangiza imyaka ku buryo bukabije. Abaturage bakuwe mu byabo n’ibyo biza bacumbikiwe n’abaturanyi babo.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31/10/2012, ubuyobozi ntiburarangiza kubarura ibyangijwe n’iyo mvura byose.

Inkuba yakubise abababaji batatu muri Gihundwe

Hibukimana, Mugiraneza Innocent na Munyaneza Prote bakora umwuga w’ububaji mu murenge wa Gihundwe bakubiswe n’inkuba ariko bararokoka icyo baba ubwo bari bugamye mu ihemaa ko bakorera.

Ubwo iyo nkuba yamaraga kubakubita abaturage barahuruje imodoka ya ambiransi yo mubitaro bya Gihundwe ihita ibajyana kwa muganga umwe muribo witwa Munyaneza yari yamubabaje bikabije naho bagenzi be babiri yabatwitse.

Munyaneza na bagenzi be babiri barwariye mu bitaro bya Gihundwe bazira inkuba.
Munyaneza na bagenzi be babiri barwariye mu bitaro bya Gihundwe bazira inkuba.

Aba bagabo bakomoka mu murenge wa Nkungu na Rangiro bari bamaze iminsi mu murenge wa Gihundwe baraje kwishakira imibereho.

Usibye kuba iyo mvura yamanutsemo inkuba ikangiriza ubuzima bw’abantu yangije n’imyaka myinshi n’amazu byabaturage mu gishanga cya Rutabagire, no mu mudugudu wa Ngoma ku buryo ngo abaturage batazigera basarura.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka