Rusizi: Hatashywe umuhanda w’ibirometero 7,5

Umuhanda w’ibirometero 7,5 uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Rusizi wafunguwe ku mugaragaro na minisitiri w’ibikorwaremezo w’Uburundi ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012.

Uwo muhanda wa kaburimbo uhuza Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda na Ruhwa ku ruhande rw’u Burundi uzafasha imihahirane hagati y’ibihugu byombi; nk’uko byemejwe na minisitiri w’ibikorwaremezo mu Burundi, Secumi Moise.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda, Alexis Nzahabwanimana, yatangaje ko uyu muhanda uzafasha ibihugu byombi ndetse n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

Yashimiye banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yatanze amafaranga asaga miliyari eshanu kugira ngo uyu muhanda wuzure ndetse asaba abaturage kuwufata neza kuko aricyo gikorwa cya mbere kizana amajyambere menshi kuruka ibindi.

Nzahabwanimana yibukije ko hariho gahunda yo kugenda bahuza imihanda ku mipaka yose ihuza ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ku buryo imipaka izaba ihuriro ku bicuruzwa bityo bikazihutisha iterambere.

Yanasabye abashinzwe umutekano w’umuhanda ku bw’umwihariko Polisi gucunga umutekano w’abatwara ibinyabiziga kuko hashize iminsi humvikana impanuka.

Abaturage baje kwakira uyu muhanda bishimiye icyo gikorwa remezo bavuga ko bagiye kurushaho gutera imbere kuko babonye uburyo bwo guhahirana byoroshye.

Bashimiye Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuko icyo gikorwa kiri mu byo yari yarabemereye none kikaba kigezweho bidatinze.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka