Rusizi: Hadutse umuco wo kugura abagabo kugirango bakunde bashyingirwe

Abakobwa mu murenge wa Nkombo ho mu karere ka Rusizi ngo babuze abagabo kuburyo ubu basigaye batanga amafaranga ngo bakunde babone ababajyana. Muri uyu murenge ngo umugabo arahenze cyane ari na yo mpamvu umukobwa urongowe aba yumva afite amahoro adasanzwe.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo ntibyoroshye kuko ngo hashize iminsi hariho amakimbirane hagati y’abakobwa n’abahungu ndetse byaba ngombwa n’imiryango ikabyivangamo, bitewe n’abahungu bagenda bagasaba abakobwa ko bagomba kubafasha bababeshya ko nta bushobozi bafite.

Iyo umukobwa amaze kubyemera amaze no gushaka amafaranga umuhungu aba yamuciye ngo bakunde babane ntibibuza umuhungu kumuca inyuma akajya kwishakira undi mukobwa aba yifuza maze bikabyara amahane.

Ubwo twagera ga ku murenge wa Nkombo tariki 12/10/2013 twahasanze umukobwa w’imyaka 24 w’itwa Nyirasafari Alphonsine adutangariza ko yaje kurega umuhungu wamutwaye amafaranga ibihumbi 60 n’ibindi bikoresho amubeshyako ngo agiye kuzamushaka.

Nyirasafari arifuza ko yasubizwa amafaranga ye ibihumbi 60 nyuma yo kwizezwa ko uwo yayahaye azamubera umugabo.
Nyirasafari arifuza ko yasubizwa amafaranga ye ibihumbi 60 nyuma yo kwizezwa ko uwo yayahaye azamubera umugabo.

Nyuma y’icyumweru kimwe umukobwa ari mu myiteguro y’ubukwe ngo yaje kumva amakuru ko uwo muhungu yirangishije hamwe n’undi mukobwa mu rusengero abikurikiranye asanga amakuru ari impamo koko. Nyirasafari avuga ko ngo yagerageje kumwinginga ngo areke uwo mukobwa aramunanira.

Abashyitsi bari bari muri uyu murenge babaye nk’abatunguwe n’ibintu nk’ibi ariko nyamara umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Sebagabo Victor, yadutangarije ko imanza nk’izi bazimenyereye.

Ngo hari abemera amakosa bakoze bakagarura amafaranga y’abandi abandi bakayiba burundu, aha yagiriye abakobwa inama zo kutumva amabwire y’abasore umuntu akajya ashaka umukobwa bivuye ku rukundo atari uko habanje kubaho ingurane z’amafaranga cyangwa izindi ndonke.

Abagore ngo bavunishwa n’abagabo babo

Mu gihe abakobwa batarashaka bahangayikijwe no kubona abagabo, abagore bashatse bo bavuga ko abagabo babo babavunisha bakabakoresha imirimo ivunanye mu gihe abagabo baho birirwa mu Kivu birobera injanga cyangwa bagakora indi mirimo yoroheje.

Abagore twahuye bikoreye imizigo iremereye ku migongo yabo bavuye guhaha badutangarije ko bimenyerewe ko imirimo nk’iyo ari iy’abagore , aha bakomeza gutangaza ko ibi babikura ku mico yo muri Congo kuko ngo usanga abagore baho bahangayikishijwe n’ingo zabo kurusha abagabo.

Aba bagore ngo barifuza ko abagabo babo babafasha kwita ku ngo zabo.
Aba bagore ngo barifuza ko abagabo babo babafasha kwita ku ngo zabo.

Umugore witwa Mariyamu Francine avuga ko hagikenewe ubukangurambaga bwinshi kugirango abagabo babo bumve ko bagomba kugabana imirimo yo kwita ku rugo rwabo. Ibi ngo bimaze kubagiraho ingaruka nyinshi harimo izo gusaza imbura gihe, kuruha cyane, ndetse bigatuma ingo zabo nabo ubwabo bidatera imbere.

Aba bagore ngo barifuza ko abagabo babo bagira imyumvire yo hejuru bakava ku mico yo hambere kugirango badasigara mu iterambere.

Umurenge wa Nkombo ni umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi ukaba uri mu ikirwa kizengurutswe n’amazi y’ikiyaga cya Kivu, abaturage baho benshi batunzwe n’uburobyi hamwe n’ubucuruzi buciriritse.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 4 )

Nakunda.Uwomukobwa.Ntakurikiye
Amafanga
Kuko.Imavubabakunda.Nukobaba.Bafite.Amafaranga?Amafaranga.Arimurukundo.Ntarukundorurimo?

Harindintwari.Samuson yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

ariko nge ndumva ari byiza n,ubufatanye gusa bapfa kudahemukirana naho ubundi ntako biasa

xxx yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ni byiza cyane nanjye nzategereza umukobwa unzanira cash sinzaruha njya kurambagiza

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ibintabwo arakarengane numuco wabo mbega nukugabana
akazi bamwemubucuruzi abandi muburobyi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka