Rusizi: Gahunda ya VUP iracyagaragaramo ibibazo
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwemeza ko gahunda ya VUP igamije gufasha abatishoboye kuva mu bukene hari abatayumva neza bigtuma hazamo imbogamizi mu kugaruza amafaranga yabaga yatanzwe mu nguzanyo, kuko ngo hagiye habamo na ba bihemu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile, avuga ko hari abajyagamo nk’abagenerwabikorwa kandi atari bo, hakaba harabagaho n’abagenerwabikorwa ba baringa, bigatuma ari bo bihererwa ibyagombaga kuba bigewe abo bagenerwabikorwa, bigatuma abo gahunda yari igenewe itabageraho.
Mu nama yigaga ku mikorere ya VUP yabaye tariki 06/09/2014, ubuyobozi bwafashe ingamba ko hagomba kubaho uburyo bunoze bwo gukurikirana uko amatsinda ahabwa inguzanyo akorwa, abayobozi bose kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rw’umudugudu bakinjira mu gukora ayo matsinda.

Abayobozi kandi bagomba kandi kumenya uko imishinga ya ba nyiri ayo matsinda ishyirwa mu bikorwa kuko ibyo bibazo byose byagiye bizamo ngo byatumye iyi gahunda, mu karere ka Rusizi itarageze ku ntego zayo kuko itagera ku bo yari igenewe bose.
Ushinzwe gukurikirana VUP mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Theobald, na we yemera ko koko ibivugwa ku bitaragenze neza muri iyi gahunda ari byo, akavuga ko ku bufatanye bw’abo bireba bose yizera ko iyi mikorere igiye guhinduka,VUP ikagira koko umumaro yari itezweho mu karere ka Rusizi.
Iyi gahunda ya VUP irimo porogaramu zitandukanye harimo inkunga y’ingoboka, imirimo y’ibikorwa rusange biha abaturage amafaranga ndetse n’inguzanyo zihabwa amatsinda yatanze imishinga y’iterambere, byose bikaba bigomba kwibanda cyane ku bakennye kurusha abandi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ngiki ikibazo kijya kigaragara cyane , ugasanga hari projects nziza cyane mu mpapuro ariko ugasanga abazishyira mubikorwa ugasanga nibo bari kubyangiza , nukuri hakwiye kwisubiraho kubashyira mubikorwa projects ziba zashyizwe hanze na leta