Rusizi:Diyosezi y’Abangilikani ya Cyangugu yabonye umushumba mushya
Musenyeri Nathan Rusengo Amooti yasimbuye Geoffrey Rwubusisi ku buyobozi bwa Diyosezi y’Abanglikani ya Cyangugu mu muhango wabaye tariki 19/02/2012.
Musenyeri Nathan Rusengo, umushumba mushya wa Diyosezi ya Cyangugu yavukiye mu burengerazuba bw’igihugu cya Uganda mu mwaka wa 1966.
Yaherewe ubupasitori i Kigali mu mwaka wa 2002. Kuva ahawe ubupasitori kugeza mu mwaka wa 2008 yabaye pasitori wa paruwasi ya Gikondo.

Rusengo yize iby’iyobokamana (theology) i Los Angeles-California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu mushumba mushya aje asimbura Musenyeri Geoffrey Rwubusisi wari umaze imyaka icumi ayobora iyo Diyoseze akaba agiye mu kiruhuko k’izabukuru.
Jean Baptiste Micomyiza
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana Data wa twese turasengera itorero Anglican ngo urikoreshe ibituma izina ryawe ruharwa icyubahiro muri uru Rwanda no mukarere k’ibiyaga bigari, ndetse no kwisi yose.
Imana iguhe umugisha Arbishop Rwaje Onsphore, Imana igukoreshe ibituma izina ryayo rihabwa icyubahiro, nawe ugahabwa umugisha.
Utangiranye imirimo ikomeye muri Diocese ya Gasabo ariko kandi menya no IYATANGIYE UMURIMO MWIZA NI NAYO IZAWURANGIZA.
Bishop,
Imana izagushoboze cyane gukora uyu murimo w’Imana aho Rusizi.
Tuzagusengera