Rusizi: Diyoseze Gatulika ya Cyangugu yimitse abandi bapadiri babiri
Birindwa Kajibwami François na Kalinda Jean Viateur bari basanzwe ari abadiyakoni mu muryango w’abarogasiyonisite (Pères rogationistses du Coeur de Jésus) bahawe isakaramentu ry’ubusaserodoti kuri iki cyumweru tariki 11/05/2014 muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu.
Babuherewe imbere y’ababyeyi babo, imbaga y’abakristu ba Paruwasi katedarali ya Cyangugu, n’inshuti zabo zitari nke zirimo n’izaturutse i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyoseze gatulika ya Butare.
Abahawe ubupadiri babanje gusezerana ibyo bazatunganya byinshi harimo no kubaha no kumvira umwepisikopi wa Diyoseze bazaba bari mo yose n’umukuru w’umuryango we nta mananiza.

Nyiricyubahiro musenyeri Philippe Rukamba umushumba wa Diyoseze gatulika ya Butare wabubahaye (kuko umushumba wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana atari yabonetse), yabasabye kuzayobora imbaga y’Imana baragijwe mu bumwe no mu rukundo kandi bakazirinda gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.
Yabibukije ko umurimo w’umusaseredoti ari uwo kunga abantu n’Imana no kubunga bo ubwabo igihe bafitanye ibibazo kandi akabikorana ubugwaneza n’urukundo.
Musenyeri Philippe Rukamba yasabye Padiri Birindwa na Kalinda kujya bazirikana ko batoranijwe mu bantu kugira ngo babafashe mu mubano w’abo bantu n’Imana, abasaba kurangiza umurimo wabo neza, bawukorana ibyishimo n’urukundo ruzira uburyarya, kugira ngo babifashijwemo na Roho Mutagatifu, babashe kuyobora abo bakirisitu ku Mana Data binyuze muri Yezu Kirisitu.

Padiri mukuru w’abarogasiyonisite ku rwego rw’Afurika, Wilfredo Cruz, na we wari witabiriye ibyo birori, yabwiye abakirisitu bari aho ko ziriya ari imbuto z’amasengesho yabo, abasaba gukomeza gusenga kugira ngo Imana ikomeze ibahe abakozi, ahamagarira n’urundi rubyiruko rwiyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana kuza vuba kuko rukenewe cyane muri uwo murimo ukomeye, ariko mwiza k’uwukoze neza.
Padiri Kalinda Jean Viateur, umwe mu bahawe ubwo bupadiri, yatangarije Kigali Today ko bizwi neza ko muri iki gihe uriya murimo utoroshye kubera ibihe bikomeye isi igenda yinjira mo, byaba ibizanwa n’iterambere, ibishuko binyuranye biyuzuyemo n’ibindi, ari ko ko bafashijwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu bizeye neza ko bazawutunganya neza.

Padiri Birindwa Kajibwami François w’imyaka 36 y’amavuko, uvuka i Birava muri RDC na Padiri Kalinda Jean Viateur w’imyaka 31 y’amavuko, uvuka mu murenge wa Nkungu, mu karere ka Rusizi, akaba ari muri Paruwasi gatulika ya Mibilizi, baje basanga abandi bapadiri 82 bakorera muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu barimo 6 bo mu yindi miryango y’abihaye Imana ikorera muri iyi diyoseze ibarirwamo abakirisitu 350,000 bari mu maparuwasi 14.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|