Rusizi: Caritas yahaye amabati abasenyewe n’imvura

Inkunga y’amabati 340 yahawe bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gihundwe, Giheke na Nkanka basenyewe n’imvura nyinshi yari irimo unkubi y’umuyaga ivanze n’urubura yaguye mu mpera z’umwaka wa 2013; iyo nkunga bayihawe na Caritas ya Diyoseze gatulika ya Cyangugu.

Nyuma yo guhabwa ayo mabati, abo baturage basabwe guhera kuri iyo nkunga bishakamo ibisubizo ku bindi bibazo batewe n’ibyo biza, bakumva ko baharanira kwigira aho kumva ko hari indi nkunga bazategereza hanze.

Abakecuru n'abasaza ngo basezereye imvura n'izuba byababuzaga umutekano kubera kuba ahadasakaye.
Abakecuru n’abasaza ngo basezereye imvura n’izuba byababuzaga umutekano kubera kuba ahadasakaye.

Ntawukiruwabo w’imyaka 79 y’amavuko, umwe mu bahawe aya mabati yagaragaje ibyishimo byinshi amaze kuyahabwa kuko ngo kuva yahura n’ibi biza ubuzima bwe n’umuryango we kwari ugusembera mu baturanyi ariko ubu ngo na we agiye kubona aho arambika umusaya nk’abandi Banyarwanda, akaba yashimiye Caritas ya Diyoseze Gatulika ya Cyangugu uko ikomeje kubitaho.

Padiri Niragire Valens, umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze Gatulika ya Cyangugu wanashyikirije aya mabati aba baturage, yavuze ko bitarangiriye aha, ko ahubwo Caritas ya Diyoseze gatulika ya Cyangugu izakomeza gushakisha aho yakura ubundi bufasha kuko iyi nkunga yatanzwe itabashije kugera ku bayikeneye bose.

Abo ni bamwe mu baturage basenyewe n'ibiza bari guhabwa amabati y'isakaro.
Abo ni bamwe mu baturage basenyewe n’ibiza bari guhabwa amabati y’isakaro.

Uretse abaturage b’iyi mirenge, haracyagaragara n’abandi baturage mu yindi mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi bagiye bahura n’ibiza nk’ibi na bo bakaba bakeneye gutabarwa icyakora akarere ka Rusizi kakavuga ko kagishakisha hirya no hino uko na bo babona aho barara bakabaho batekanye nk’abandi baturage.

Tariki ya 20 Ukwakira 2013 ni bwo umurenge wa Nkanka kimwe n’indi mirenge ya Gihundwe na Giheke iwukikije, yose yo mu karere ka Rusizi yibasiwe bikomeye n’ibiza by’imvura nyinshi cyane ivanze n’urubura, amazu atari make kimwe n’imyaka yo mu mirima bikangirika bikomeye, abaturage batari bake bagasigara iheruheru.

Aba baturage barashima Caritas yabagobotse.
Aba baturage barashima Caritas yabagobotse.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

AYAMAKURUNIMEZA

MESHAK yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka