Rusizi: Bitandukanyije na FDLR kubera ko nta musaruro ibaha

Abarwanyi b’umutwe wa FDLR batatu bitandukanyije nayo bagataha mu Rwanda baratangaza ko zimwe mu mpamvu zitumye bava muri uwo mutwe ari uko nta kintu kigaragara barwanira kandi banabangamiwe n’ubuzima bubi bamazemo iminsi.

Aba barwanyi ubu bari mu nkambi ya Nyagatare iri mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe yakira impuzi by’abateganyo ni Premier Sergent Iratwumvira Jean Claude, Sergent Kuradusenge Edouard na Sergent Nkeshimana.

Premier Sergent Iratwumvira avuga ko intambara yarwaye ari nyinshi ariko ngo itambara za FDLR arazirambiwe kubera ko nta ntego zifite ndetse zikaba zitagira n’inyugu n’imwe usibye guhangayika.

Bahisemo gutaha kuko nta nyungu babona mu ntambara za FDLR.
Bahisemo gutaha kuko nta nyungu babona mu ntambara za FDLR.

Sergent Kuradusenge we avuga ko amaze imyaka isaga 20 yiruka mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ariko ngo usibye guhura n’inzara ndetse n’uburwayi butandukanye ngo nta kindi bigeze bayakuramo, ari nayo mpamvu yigiriye inama yo gutahuka agasiga abahora babashuka.

Avuga ku bijyanye n’igihe cyari cyahawe uyu mutwe ngo ube washyize intwaro hasi cyangwa uzamburwe ku ngufu, Sergent Nkeshimana avuga ko bamwe bari bafashe icyemezo cyo kuzishyira hasi mu gihe abandi bari bafite gahunda yo kwihagararaho bagahangana.

Aba basirikare uko ari 3 bose barakangurira bagenzi babo kuva mu mashyamba ya RDC kuko ngo basanze ntacyo baharanira.

Aba bitandukanyije na FDLR bavuga ko hari abifuza gutaha ariko bakabura aho babihera kubera ko iyo abakuru babo babimenye ngo babagirira nabi. Babiri muri bo bazanye n’imiryango yabo bakavuga ko bishimiye kongera kugera mu gihugu cyabo kandi ngo bakaba biteguye gufatanya n’abandi banyarwanda kucyubaka.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

bakomeze baze ku bwinshi igihugu cyabo kibategeye amaboko maze bafatanye natwe kubaka igihugu kuko nta keza ko mashyamba

maza yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Nyamuneka mutwegereze ayo ma foto neza wasanga ari Nkeshimana watumariye abantu mu kiyovu cya nyarugenge!!!!

Murashi yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka