Rusizi: Barasabwa kuziba icyuho cy’abayobozi bafunze
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi kudacibwa intege na bamwe mu bayobozi b’akarere bafunzwe bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’impapuro mpimbano.
Aba bayobozi bari mu maboko y’inzego z’umutekano barimo umuyobozi w’akarere, Nzeyimana Oscar ukekwaho gukoresha impapuro mpimbano n’umuyobozi w’ungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ibyo guverineri Mukandasira yabitangaje ku wa 10/01/2015, mu nama yo kurebera hamwe uko ubuzima bw’akarere bwifashe nyuma y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi, anasaba abasigaye gukora cyane bakaziba icyuho cy’abadahari kugira ngo imihigo ako karere kiyemeje izagerweho.

Aha ni naho Guverineri Mukandasira yahereye asaba abayobozi kwegera abaturage bakabahumuriza bakabakuramo ibihuha bafite ko amafaranga yabo y’ubwisungane mu kwivuza yaburiwe irengero, aha akaba yababwiye ko kuba hari abafunzwe bakekwaho kuyacunga nabi ari imwe mu nzira zigaragaza ko ubuyobozi bubabereye maso.
Ibi ni nabyo byagarutsweho na Perezida w’inama Jyanama y’Akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien wavuze ko kuba hari abafunzwe bitagomba guca abandi bakozi integer, kuko bigenze gutyo aribwo byaba bibi kurutaho ndetse bose bakaba babizira, aha nawe akaba yabasabye kuzesa imihigo.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rusizi akaba n’umujyanama mu nama njyanama y’akarere, Ngabonziza Jean Bosco, avuga ko abayobozi b’akarere bagera kuri 3 bose bagiye bagongwa n’ikibazo cy’imihigo muri aka karere, akangurira ubuyobozi kujya bukora ibinyuze mu mucyo hatarimo inzira zo gutekinika cyangwa ibinyoma byo kuvuga ibyo batakoze.
Umwe mu bakozi b’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza, Nkurikiye Donatien we avuga ko umuhigo wo kwitabira ubwisungane mu kwivuza abona utazeswa kubera ko abaturage bacitse intege kuko basigaye bababwira ko ari abajura mu gihe bagiye kubasaba umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kubera ko batizera ko ayo mafaranga agera aho agomba kugera.

Ubwo yasozaga iyi nama, Guverineri Mukandasira yavuze ko amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yatangiye gucungwa nabi kuva iyo gahunda yatangira, ari nayo mpamvu abakekwaho kugira uruhare mu micungire mibi yayo bagomba gukurikiranwa.
Aha yanavuze ko iyo serivisi atariyo yonyine yagize ibibazo ahubwo ko na VUP ndetse na Girinka Banki nabyo bikigaragaramo ibibazo bitoroshye bisabwa gukosoka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nubundi abayobozi batagikora inshingano zabo bagomba gusimbuzwa
Ariko Antoine Lavoisier yaravuze ngo dans la nature rien ne se change et rien ne se cree, seul les choses se transforment. Amafaranga bariya bayobozi bakekwaho kurigisa ntibayatwitse ahubwo bayubakishijemo amazu ahenze banayaguramo indi mitungo, ibyo rero nibyo dusaba ko inkiko zihutisha gutahura maze bigatezwa cyamunara amafaranga akagarurwa kuri compte za Mituelle. Ubwo ibitaro bikishyurwa imiti ikaboneka amahoro agahinda.