Rusizi: Barasabwa kumenyekanisa ivugururwa ry’imiturire rivugwa muri EDPRS 2

Komite zishinzwe imiturire mu turere zirasabwa gukorera hamwe zikamenyekanisha gahunda ya Leta y’imiturire ivuguruye kugirango gahunda y’iterambere ry’imijyi n’imiturire ivuguruye mu cyaro igerweho mu gihe cyateganyijwe muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene (EDPRS 2).

Muri EDPRS 2, politiki y’imiturire ivuga ko imiturire igomba kurenga urwego rw’ubufasha bw’icumbi ahubwo ikaba inkingi z’iterambere. Imiturire ikaba imbarutso y’akazi ku rubyiruko, umutekano unoze n’ibindi bikorwa by’amajyambere.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017 abaturage bose bagomba kuba batujwe ku mudugudu kugirango ibikorwa by’amajyambere bibagereho mu buryo bworoshye; nkuko byatangajwe na Emmanuel Nkusi Mugabo ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Imidugudu nk'iyi niyo yifuzwa mu byaro.
Imidugudu nk’iyi niyo yifuzwa mu byaro.

Mu nama yahuje intumwa za MINALOC zishinzwe imiturire y’icyaro na komite zishinzwe imiturire mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, tariki 07/02/2013, izo komite zahawe ishingano zo gushishikariza abaturage gutura mu midugudu ndetse no gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Majyambere Venuste uhagarariye abikorera mu karere ka Nyamasheke avuga ko nabo bishimiye gusobanurirwa iyi gahunda cyane cyane ko ngo bayumvisemo ko izateza imbere abaturage batuye mu byaro hashingiwe ku bikorwa remezo bizagezwa mu midugudu bazatuzwamo.

Umuyobozi wa komite ishinzwe imiturire mu karere ka Rusizi akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habyarimana Marcel, nawe yatangaje ko byinshi mu birebana n’iyi gahunda yo gutura mu midugudu mu karere ka Rusizi batangiye ku biha umurongo.

Inzu nk'iyi ntaho izaba iri mu Rwanda mu mwaka wa 2017.
Inzu nk’iyi ntaho izaba iri mu Rwanda mu mwaka wa 2017.

Ingamba nshya zo kwihutisha imiturire zishingiye ku nkingi eshatu arizo: gutuza imiryango yose ituye ahadakwiye guturwa, gukora ibishushanyo mbonera by’imidugudu yose yatoranijwe kandi bigashyirwa mu bikorwa no kugeza ku baturage ibikoresho by’ubwubatsi bihendutse kandi biramba.

Ibi byose bikazakorwa muri iki gihe cya EDPRS ya 2 kizamara imyaka itanu uhereye muri 2013-2017.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbashimiye inkuru mwatangaje kumahugurwa yabereye iRusizi yari yahuje komite z’imiturire y’icyaro zo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke kuwa 7.2.2013 Nagirango nkosore kunshingano zanjye kugirango bitumvikana nkaho ndi umuvugizi wa Minisiteri, nshinzwe imenyekanishabikorwa n’ubukangurambaga bw’imiturire y’icyaro muri MINALOC.(Communications and Community Mobilization Expert for RSTF/MINALOC)Murakoze cyane.

Emmanuel Nkusi Mugabo yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka