Rusizi: Barasabwa guhanga amaso ubutabera ku rupfu rwa Padiri Nambaje Evariste
Mu muhango wo gushyingura Padiri Nambaje Evariste uherutse kwitaba Imana azize abagizi ba nabi, depite Jeanne d’Arc Nyinawase yasabye Abanyarwanda guhanga amaso ubutabera kuko yizera neza ko nibumara gukora akazi kabwo ukuri nyako kuzagaragara.
Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko bigoye kugira icyo avuga ku rupfu rw’uyu mu Padiri kuko ngo yari umuntu w’inyangamugayo kandi wakoranye na Leta neza, yavuze ko batazigera bemerera na rimwe uwo ari we wese uzashaka gusenya u Rwanda yitwaje icyo ari cyo cyangwa uwo ari we akaba ari nayo mpamvu yasabye abantu kutavuga byinshi bakizera ubutabera.

Padiri Rwakabayiza Dieudonne yavuze ko Nyakwigendera yari umuntu witanga cyane aho yatangaje ko yakunze gukurikirana ibikorwa by’iterambere by’umwihariko umushinga wo gukurikirana inyubako z’umushinga wa hoteli Kiliziya Gaturika yatangije mu karere ka Rusizi aho diyosezi yari yaramweguriye icyo gikorwa.
Padiri Rwakabayiza yavuze ko atashidikanya ko bitewe n’ibibazo byagiye bivuka muri uyu mushinga byagiye bikururira nyakwigendera kutumva kimwe n’abandi uko icyo gikorwa kubera umuhate yagiraga.

Aha Padiri Rwakabayiza yavuze ko nyakwigendera yakunze kubwira bagenzi be aho igikorwa bari bamushinze kigeze aho ngo yavugaga ibintu byinshi birimo ibimunaniza bikubiyemo abantu n’ibintu ko ngo byagize ingaruka nyinshi zishobora kuba zirimo n’intandaro y’urupfu rwe.
Padiri Rwakabayiza yabwiye abitabiriye umuhango wo gushyingura Padiri Nambaje Evariste kuri uyu wa mbere tariki 24/02/2014 ko abasazi bibwira ko ubugizi bwa nabi aribwo buzana amahoro asaba abakiritu gusabira abamwivuganye kugira ngo bihane.

Musenyeri Thaddee Ntihinyurwa uyobora Diyosezi ya Kigali akanayobora inama y’abepesikopi Gatolika bo mu Rwanda yihanganganishije Musenyeri Bimenyimana umushumba wa diyosezi Gatolika ya Cyangugu wabuze umusasaridoti we.
Ku bw’umwihariko yasabye ubuyobozi bwite bwa Leta kuzagaragaza ukuri kuri uru rupfu avuga ko yizeye ko bazumva inkuru nziza ivuga abamwivuganye ibyo ngo ntabwo bizanezeza kiliziya Gatulika n’abayoboke bayo gusa ngo bizatuma ubutabera buhabwa icyubahiro ibyo kandi bikaba ari ukubaka ubutabera bw’ukuri.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu we yavuze ko Nyakwigendera yazize abagizi ba nabi uvuga ko bifuza kumenya abamwishe abo aribo n’icyo bamuzijije asaba inzego zibishinzwe kandi zibifitiye ubushobozi kuzabibafashamo.
Yasabye abakirisitu muri rusange gukomeza gusabira aba bagizi ba nabi bahitanye uyu mu padiri kugira ngo basabe Imana imbabazi.
Umurambo wa Padiri Nambaje Evariste wabonetse tariki 22/02/2014 mu modoka ye ifunze iparitse ku muhanda mu ishyamba rya Nyungwe.

Ahagana saa yine za mu gitondo umushoferi wahoze akora muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatambutse ku modoka ya Padiri Nambaje ajya i Kigali yibwira ko yaba aparitse, uyu mushoferi yatunguwe no kubona iyo modoka igiparitse ubwo yavaga mu rugendo rwe i Kigali kubera ko yari asanzwe azi iyo modoka agira amatsiko yo kureba impamvu imaze iminsi iparitse aho mu ishyamba rya Nyungwe.
Ubwo yayirebagamo yasanze iyo modoka ikinze imiryango yose ariko arungurutsemo abonamo umuntu utagifite ubuzima, yahise yihutira kubimenyesha abapadiri bahita bajya kureba uko byaba byifashe bari kumwe n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’izumutekano , bakihagera basanze Padiri Nambaje Evariste yitabye Imana.

Nyakwigendera yahoze akora akazi ko gucunga umutungo wa Diyosezi ya Cyangugu ariko ubu ntiyari agikora uwo murimo kuko yari asigaye ashinzwe ibijyanye n’imirimo yo kubaka Hoteri y’inyenyeri 5 ya kiliziya Gaturika iri kubakwa mu karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu bakoze ububugome nababigizemo uruhare bose Imana izabagaragaza kandi Imana itange ihumure kumitima y’ abasigaye.
Padiri Imana Imwakire Mubayo!
Padiri Nambaje Imana imuhe iruhuko ridashira, ikibazo niba mwandusha amakuru,yari wenyine mu modoka?
imana imuhe iruhuko ridashira kandi oyo maraso uwamwishe azamubuze amahoro
mwadushakiye ifoto ye akiri muzima?biragoye guhita umuntu amnya uwariwe kumazina atabonye ifoto kuko hari igihe umuntu aba amuzi ariko atazi amazina ye. mudufashe murakoze.
basi nyine ntakundi byagenda gusa tumubuze twaritukimukeneye cyane Nyagasani amwakire mubiganzabye ariko nubutabera nabwo bugerageze gukurikirana bumenye abo babisha
Ibi noneho n’agahomamunwa.imfu nk’izi twari tuzimenyereye ku bari muri politiki,iyi ntore y’imana se yo izize iki.ubutabera ni bukore akazi kabwo neza tumenye izi nyangabirama.Nge icyo mbona n’uko yishwe n’ababihuguriwe(kwica), ariko kdi n’ababatumye bagombe bamenyekane bose bahanwe bikwiye.
Uyu Mupadiri koko azize iki? abamwishe bungutse iki?
erega kuba wanga umuntu umuti s’ukumwica!!! ubwo se wowe wamwishe uzahora kw’isi???
IMANA imwakire mubayo.
Imana imwakire, kandi ibabarire abishi be. Gusa hakwiye kumenyekana ababikoze n’icyo bamuhoye
MU BY’UKURI NIBYIZA KO UBUTABERA BWAZATUGARAGARIZA ICYO UYU MUPADIRI YAZIZE. GUSA NYAGASANI AMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.
Abishe padiri bo rwose nabo ubwabo bazi ko batuzuye mu mutwe bo n’uwabatumye!