Rusizi: Barasabwa gufata gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nk’agakiza k’Abanyarwanda
Ubwo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatangizwaga ku rwego rw’akarere ka Rusizi kuwa 20/11/2013, abayobozi b’inzego zitandukanye bo muri aka karere bayitabiriye basabwe kwakira iyi gahunda nk’agakiza kaje gukiza ibibazo Abanyarwanda batewe n’amateka mabi.
Depite Kankera Marie Josee yasobanuye ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” atari iya none kuko yatangiye ubwo igihugu cyabohozwaga n’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zigamije kongera guhuriza Abanyarwanda hamwe kuko abenshi bari barambuwe uburenganzira bwabo bwo kuba Abanyarwanda.
Ibyo ngo byagaragajwe na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko Umunyarwanda wese yahawe uburenganzirabwe hadashingiwe ku bwoko.
Depite Kankera yasobanuye ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari ukwiyumvamo isano ry’Ubunyarwanda ugahamya ko uri Umunyarwanda udashingiye ku bwoko runaka, ugakunda igihugu cyawe na mugenzi wawe w’Umunyarwanda, ugaharanira kwitangira igihugu cyawe mu gihe bibaye ngombwa icyaha abagisebya.

Aha kandi abayobozi basobanuriwe ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda bakimika Ubunyarwanda bushya buzira amacakubiri ni muri urwo rwego basabwe kwiga “Ndi Umunyarwanda” neza bahereye ku mateka yaranze Abanyarwanda.
Depite Kankera yibajije icyo Abahutu bakoze igihe Abatutsi bicwaga muri Jenoside abaza abari aho aho Ubunyarwanda bwabo bwari bwagiye kugirango Abatutsi bapfe bene ako kageni aha akaba yavuze ko kubwe nubwo ngo atishe akwiye gusaba imbabazi Abatutsi kubera ibyo Abahutu babakoreye Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Aha Depite Kankera yakomeje kuvuga ko ngo yamaze igihe kirekire yararwaye urwikekwe aho yahoranaga ubwoba bw’ukuntu Abahutu bahemukiye Abatutsi aha akaba yavuze ko kuvugisha ukuri ku byabaye ku Rwanda bizatuma Abanyarwanda bakira ibikomere byo ku mutima.
Yasabye Abanyarwanda kugereranya Leta zabayeho mbere n’iziriho ubu, avuga ko abanyapolitiki bo hambere bagiye bakora ibikorwa bitandukanya Abanyarwanda bagamije kurimbura ubwoko bw’Abatutsi, yavuze ko kwiyumvamo Ubunyarwanda bizahuza Abanyarwanda, abasaba kugira iyi gahunda iyabo.

Muri uyu muhango hongeye kwibutswa ko hari abumva iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” uko itari bavuga ko ngo igamije gusabisha Abahutu imbabazi ku ngufu ngo bari kwibeshya cyane kuko ngo abo ari abagamije gusubiza igihugu inyuma kandi aho Abanyarwanda bageze ngo ntibateze gusubira inyuma.
Major Gerald Nyirimanzi ushinzwe amateka muri RDF yavuze ko kwigisha abantu gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” Bitagomba gucibwa hejuru asaba ko ukuri kose kugomba kugaragara cyane cyane bagaragaza amateka ya Jenoside.
Depite Mporanyi Theobard we yavuze ko abavuga ko ngo ari Abahutu b’agakingirizo cyangwa ibikoresho by’Abatutsi ari ukwibeshya abasa Abanyarwanda gukira ikintu kijyanye n’amoko kuko aricyo cyishe Abanyarwanda.

Yasabye abayobozi bo mu karere ka Rusizi kuraga abana babo igihugu kizira amacakubiri ndetse anabasaba kubohoka bakareka kwinangira bakavuga ibibahishemo kugirango bakire ibikomere bafite ku mutima.
Pasitori Byamungu Razaro witabiriye iyi gahunda yavuze anejejwe n’iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” avuga ko irimo umuti wo gukira kw’Abanyarwanda ariko avuga ko abantu bagomba kuvuga ibigihishe ku mitima yabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibiri hafi gutungana nibiki, bizatunganywa nande sha? uri ugutwi gusa. kuvuga nibyio muzi
Ariko ko twese tuziko turi abanyarwanda...... kuki mushaka kutwumvisha ko iyo gahunda ari agakiza? Ahubwo nimutwigishe gukunda igihugu kuko tuziko dufite abanzi benshi buri wese amenye uko yarinda izamu rye naho ubundi: " IBINTU BIRI HAFI GUTUNGANA"