Rusizi: Babangamiwe n’umwanda urangwa mu ibagiro

Abakorera mu ibagiro ry’Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bavuga ko babangamiwe n’umwanda uri aho bakorera kuko babagira hasi.

Aba baturage batangaza ko kubona aho babagira byatuma abakunzi b’inyama bazivaho kuko umwanda uhari ngo babona ukabije icyo kibazo ngo bamaze igihe basaba ko ubuyobozi bwagikemura ariko ngo amaso yaheze mu kirere kandi basora amafaranga menshi.

Dore bari kubagira hasi
Dore bari kubagira hasi

Ubwo Kigali today yageraga ku ri iri bagiro yasanze amatungo bayagaritse hasi bari kuyakuraho uruhu ibabajije impamvu bakibagira hasi bavuze ko ngo ntamashini bagira zibafasha kuzamura amatungo aribyo bikurura umwanda mwinshi wanateza uburwayi abaryi b’inyama.

Dore aho bashyira inyama
Dore aho bashyira inyama

Ntirushize Joseph avuga ko umwanda bawuterwa n’uko iryobagiro riri mugishanga ikindi bakaba batagira imashini zabugenewe mu kubaga, ngo bamaze umwaka barizejwe ko bubakirwa ibagoro rya kijyambere ariko amaso yaheze mu ikirere.

Aharambikwa inyama naho nta suku
Aharambikwa inyama naho nta suku

Hagenimana Felix avuga ko iryo bagiro ririmo umwanda ariko bagasobanura ko n’ubuyobozi bubifitemo uruhare kuko ngo ibagiro bakoreramo rishaje kandi rikaba ritagira ibikoresho buri munsi ubuyobozi buza kurihagarika kubera umwanda bwacya bakongera bakarifungura.

Ibagiro rya Rusizi
Ibagiro rya Rusizi

Agira ati” Ugeze kumutwe riri bagiro wasanga riri gupfupfunukamo amazi ni ukuvuga ngo icyo kibazo kugira ngo gikemuke ni uko baduha iryo bagiro bavuze nta munsi bataza kuduhagarika ariko na bo byarabayobeye baradukagarika kubera umwanda mu kanya bakongera bagafungura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko iri bagiro ricungwa n’akarere kubufatanye na Company yishoramari WESPIC ariko ngo ntiyubahiriza amasezerano bagiranye n’Akarere kuko hari byinshi bica.

Aho bashyira inyama ni naho bakandagira
Aho bashyira inyama ni naho bakandagira

Mu nama Njyanama y’Akarere hafashwe umwanzuro wo gukemura icyo kibazo aho bavuze ko WESPIC yacungaga iryo bagiro izahagarikirwa amasezerano mu ukwezi kwa 2 kuko aya mbere bari baragiranye zaba arangiye hagashakwa undi mufatanya bikorwa urangwa n’isuku.

Ati” Akarere twabifasheho umurongo inama jyanama y’akarere yateranye mu kwezi kwa 12 yafashe umwazuro ko amasezerano ya WESPIC azarangira mu kwa 2 hagashakwa undi mushoramari uha abaturage inyama zujuje ubuziranenge”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka