Rusizi: Amazu 14 yasenywe n’imvura, abari bayarimo baracumbikirwa

Amazu 14 yari atuwemo n’abaturage n’ubwiherero 4 byo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, byasenywe n’imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize.

Imvura nyinshi yaguye muri aka gace ku matariki 22 na 23 Mutarama 2016 ni yo yasenye ayo mazu.

Iyi nzu n'izindi nka yo zasenywe n'imvura yaguye mu mpera z'icyumweru gishize.
Iyi nzu n’izindi nka yo zasenywe n’imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bamwe mu baturage bibasiwe n’iki kiza ni abo mu Kagari ka Nyange bavuga ko iyo mvura yatangiye kugwa saa yine z’ijoro, bakagira ngo ni isanzwe kubera ubwinshi bwayo ariko ngo iza gusenye amazu, imisarani ndetse n’imyaka bari barasaruye.

Nyiramana Aisha wasenyewe n’iyi mvura, avuga ko baryamye iyo mvura irimo kugwa bagira ngo ni ibisanzwe ariko ngo baje gutungurwa n’uko bumvise amazi abasanze mu buriri bwabo, bahita babaduka uko bakaryamye bahunga umwuzure wabasanze mu nzu.

Yagize ati “Iyi mvura yatangiye kugwa nka saa yine z’ijoro tugira ngo ni ibisanzwe turaryama turasinzira. Tuza gukanguka twisanga turi kureremba mu mazi tubaduka twiruka. Twari twasaruye ibigori n’ibishyimbo; byose byangiritse ubu ducumbikiwe n’abaturanyi bacu.”

Iyi nzu na yo yasenywe n'imvura, umuvu uratemba.
Iyi nzu na yo yasenywe n’imvura, umuvu uratemba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nsigaye Emmanuel, avuga ko kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Mutarama 2016 ari bwo bari bukore inama kugira ngo barebe uko babona amabati n’ibindi byatuma aba baturage bongera kubona aho begeka umusaya.

Ati “Twasuye aba baturage basenyewe n’ibiza, inzu ku yindi turabihanganisha ariko turi kureba uko dukora inama kugira ngo tubashakire ubufasha bwihuse; turebe ko twabakura mu kaga barimo. Ubu turimo kuvugana n’abaterankunga bacu ngo turebe uko tubagoboka.”

Imidugudu ya Cyagara, Rubumba na Gatebe; ni yo yibasiwe cyane. N’ubusanzwe ariko, abatuye mu kibaya cya Bugarama bahora bibasirwa n’ibiza nk’ibi kubera gutura munsi y’imisozi ihanamye imanura amazi akabasanga aho batuye mu kibaya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka