Rusizi: Abitandukanyije na FDLR bemeza ko nta mahoro y’ishyamba
Sergent Ntagara Cypien na premier soldat Nkomeje Francois bitandukanyije n’umutwe wa FDLR, bacumbikiwe mu nkambi ya Nyagatare, batangaza ko kuba mu mashyamba nta kamaro byabagejejeho ari na yo mpamvu bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo.
Aba bagabo baturutse muri zone ya Mwenga, bavuga ko aho bari bari hakiriye abarwanyi ba FDLR benshi ariko ngo ibyo bakora byose batari iwabo ngo ntacyo bizabagezaho.

Bavuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi zibabuza gutahuka kuko ngo baba bafite amakuru atandukanye kubirebana n’igihugu cyabo. Gusa ngo usibye kwirengagiza ntawe uyobewe ko mu Rwanda hari amahoro ku bantu bose batahutse.
Sergent Ntagara we avuga ko atangazwa n’abantu benshi badashaka kugaruka iwabo ahubwo bagakomeza kwiruka mu mahanga.
Avuga ko hari Abanyarwanda benshi bari kuva muri congo bakajya mu bindi bihugu bihana imbibe na congo, akibaza amaherezo yabyo kuko ngo ibyo bakora byose bakiri m ubuhungiro ntacyo byageraho.
Aba basirikare bavuga ko umubare munini w’abarwanyi ba FDLR batifuza kugaruka iwabo kubera impamvu za buri wese bwite, aho bamwe bavuga ko bakurikiranywa ku byaha bya Jenoside bakoze, abandi bakagendera mu ikigare cy’abayobozi ba FDLR bababwira ko bazataha kumbaraga zabo.
Aba basirikare bavuga bashishikariza abagenzi babo gutahuka kuko ngo nta nyungu yo kuba mu mashyamba, bakareka guhora basiragira mu bihugu by’abandi nk’aho batagira aho bakomoka.
Aba basirikare bavuga ko abayobozi ba FDLR babera imbogamizi babifuza gutahuka, kuko ngo n’ubikoze aba yabigize ibanga kubera gutinya ko bamugirira nabi.
Abayobozi ba FDLR ngo ntibaba bifuza ko hari uwacisha ijambo ryo gutahuka mukanywa ke kubera ko baba banga gusigara mu mashyamba bonyine.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ikigaragara ntawuva muri FDLR ngo ntayivuge nabi kadi nibyo kuko hari abatutage benshi yagize imbata ariko nkuko bigaragara abavuyeyo bose bameze neza ubu bari kwiteza imbere n’abandi bakagombye kureberaho bakaza mu Rwanda ni amahoro.
rega igihe kirageze ngo abari muri FDLR bose bagaruke mu rwababyaye