Rusizi: Abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 batanze inkunga yo gufasha impunzi z’Abarundi

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Agustine rwa Giheke, ku wa 20 Gicurasi 2015, batanze inkunga z’ibiribwa, imyambaro ndetse n’amasabune byo gufasha impunzi z’Abarundi 55 ziri mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’Agateganyo, ibarizwa mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Gihundwe.

Aba banyeshuri ngo basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubutabazi, ngo batekereje igikorwa cyo gufasha bagenzi babo b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bakusanya inkunga yabo ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Abanyeshuri bashyikiriza impunzi imfashanyo babageneye.
Abanyeshuri bashyikiriza impunzi imfashanyo babageneye.

Iki gitekerezo ngo cyazanywe n’abana bibumbiye mu ihuriro ry’ubutabera n’amahoro babigeza kuri bagenzi babo. Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Agustine rwa Giheke, Muhimpundu Marceline wari waherekeje abanyeshuri be, yavuze ko bakimugezaho igitekerezo cyo kujya gufasha bagenzi babo yahise abemerera, cyane ko ari umuco mwiza urubyiruko rw’igihugu rufite wo kwita ku gukemura ibibazo bya bagenzi babo.

Niyonkuru Elysée na Murekatete Chantal, bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Agustine rwa Giheke, bavuga ko nyuma yo kumva amateka y’intambara n’ingaruka zayo zirimo kuba abayihunga ntacyo bagerana mu buhungiro, ngo byatumye batekereza kuri abo Barundi babagenera inkunga y’ibintu bitandukanye biri mu bushobozi bwabo.

Abanyeshuri baje gufasha abana bagenzi babo.
Abanyeshuri baje gufasha abana bagenzi babo.

Baracikana Pierre, umwe mu mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Nyagatare, yavuze ko batangajwe cyane n’urukundo aba bana babagaragarije bakora ibyo babona nk’inzozi ku rubyiruko rwo mu gihugu cyabo, ndetse ko bazahora babizirikana nk’igikorwa cy’ubutwari ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Inkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo ubu imaze kunyurwamo n’impunzi z’Abarundi 477, bakaba bavuga ko bakiriwe neza kuva bagera mu Rwanda.

Zimwe mu mfashanyo abanyeshuri bageneye impunzi z'Abarundi.
Zimwe mu mfashanyo abanyeshuri bageneye impunzi z’Abarundi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooooo, very good Rwandans!!!!

good yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka