Rusizi: Abayobozi batatu b’ibanze mu karere ka Rusizi beguye

Abayobozi batatu b’akarere ka Rusizi barimo umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nirere Francoise , Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu, Habyarimana Marcel Hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi Ndemeye Albert, beguye ku mirimo yabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo uko ari batatu bashyikirije umuyobozi w’akarere n’izindinzego ubwegure bwabo ku mirimo bari bashinzwe, amakuru ahita amenyekana ahagana mu masaha y’isaa Sita z’amanywa.

Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’akarere ka Rusizi ntiyigeze atangariza Kigali Today impamvu y’uko kwegura kw’abo bayobozi. Ariko amakuru avuga ko byaba bifitanye isano n’itangwa ry’amasoko, aho byakunze kuvugwa ko adatangwa mu mucyo n’akanama kayashinzwe kagahora gahindagurika.

Bimwe mu byakunzwe kuvugwa ni iyubakwa ry’urwibutso rwa Nyarushishi kugeza Ubu rutaruzura, kubera ko bivugwako amafaranga yaruteganyirijwe yaba yarakoreshejwe mu buryo butaribwo.

Ntawakwibagirwa na none imihanda y’amabuye yubakwa mu Mujyi Wa Kamembe ndwtse n’ikigo Nderabuzima cya Gihundwe.

Ibi kandi bya,baye intandaro y’ifungwa rya Rwiyemezamirimo wubakaga bimwe muri Ibi bikorwa witwa Mutoni Moise watawe muri yombi kuwa Kane w’iki cyumweru hamwe n’ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere, Bwana Bimenyimana Alphonse.

Mu minsi ishize kandi uwari ushinzwe ibidukikije Ezekiyeri nawe watawe muri yombi ariko nyuma y’iminsi mike yaje gucika. Uwo mugabo we yaziraga kwiha amasoko y’akarere kuko yari anasanzwe ari rwiyemeza mirimo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Harya buriya kweri Mayor wa Rusizi ntacyo yagombye kubazwa kuri ariya makosa yagaragaye mu karere abereye umuyobozi?

kayumba yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

mbanje kubasuhuza. none abo bayobozi begura kuki leta ibemerera, Nirere francoise we byari bikwiye ariko habanzwe higwe impamvi yiyegura ryabo kandi baryozwe ibyo bakoze bibi, kubona umuntu ushinzwe imibereho myiza yabaturage ariwe uyica birababaje, gusa Nirere yumve ko agasuzuguro ke ko gucunaguza impfubyi ngo zavutse kugiti kandi yirengagije amahano yabaye muri iki gihugu birababaje ajye amenya ko iryavuzwe rishirwa risohoje,bazabazwe byinsh. gusa iyegura ryabo ntirirangirire aho gusa ngo muceceke.

alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2013  →  Musubize

amakosa arabareba bose,cyangwa mucukumbure impamvu nyakuri,yatumye begura.

james yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka