Rusizi: Abayobozi bakurikiranywe n’ubutabera beguye
Inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuwa 15/01/2015 yemewe ubwegure bwa Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na Bayihiki Basile wari umuyobozi w’Akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano.
Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Kamanzi Symphorien yatangaje ko nyuma yo kubona ibikubiye mu mabaruwa y’aba bayobozi cyane ko yavugaga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, inama njyanama yasanze nta mpamvu yo kutemera icyifuzo cyabo.
Kamanzi akomeza avuga ko inama njyanama iramutse itemeye ubwegure bwabo ibintu byakomeza kudindira kuko nta musaruro bakongera gutanga, ari nayo mpamvu icyifuzo cyabo kigomba gushyirwa mu bikorwa.

Ku birebana no kwegura kw’abayobozi batandukanye kwa hato na hato mu Karere ka Rusizi, perezida w’inama njyanama y’aka karere avuga ko ntako batagira kugira ngo batange Inama ariko iyo zidashyizwe mu bikorwa ngo nibwo hafatwa ibyemezo nk’ibi, aha akaba yizeza ko imikorere igiye kurushaho kuba myiza cyane.
Ukwegura kw’aba bayobozi kubaye mu gihe bamaze iminsi bafuzwe kubera ibyaha bakurikiranyweho n’ubutabera by’inyandiko mpimbano, aho kugeza magingo aya bakiri mu maboko y’inzego z’umutekano bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Kankindi Léoncie niwe wahawe inshingano zo kuyobora akarere kugeza igihe hazabonekera undi muyobozi.
Aha perezida w’inama njyanama yasabye abaturage b’aka karere kudahungabana kuko hari byinshi bigiye guhinduka birebana n’inyugu zabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|