Rusizi: Abatuye umurenge wa Butare barasaba gukurwa mu bwigunge
Abaturage batuye umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi barasaba inzego zibishinzwe ko zabakura mu bwigunge baterwa no kutumva radiyo cyangwa ngo barebe television dore ko nta muriro w’amashanyarazi bagira.
Abo baturage bavuga ko batamenya ibibera mu gihugu cyabo nk’Abanyarwanda kubera kutumva radiyo nyamara muri uwo murenge hubatse umunara wa ORINFOR ariko ngo ntukora neza kubera ikibazo cy’amashanyarazi.
Umurenge wa Butare ni umwe mu mirenge18 igize akarere ka Rusizi. Uhana imbibi n’u Burundi, umurenge wa Bweyeye, Nyakabuye, Gikundamvura n’umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke.

Kuva ku biro by’akarere ka Rusizi ugera ku biro by’umurenge wa Butare hari intera ya kilometero 91. Igice kinini cy’uwo murenge kigizwe na pariki ya Nyungwe (kuri km2 203 zigize umurenge 83 nizo zituweho ahandi ni pariki).
Muri uwo murenge haboneka ibigo byinshi bikeneye umuriro birimo ibiro by’umurenge, paruwasi Gatorika ya Nyabitimbo, centre de sante ya Nyabitimbo, urwunge rw’amashuri rwa Nyabitimbo n’ibindi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|