Rusizi: Abatuye Kibangira ngo ntibagira aho bivuriza
Abatuye mu mudugudu wa Kibangira mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko babangamiwe no kubura aho bivuriza
Bitewe n’uko aba baturage bimuwe mu manegeka batuye kure y’ikigo nderabuzima cya Bugarama ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabageneye Poste de sante yo kubafasha ariko nayo ngo nta bushobozi buhagije bw’ibikoresho ifite kandi ngo ikora kabiri mu icyumweru gusa.
Ibyo ngo bituma abafashwe n’indwara mu iminsi 5 ivuriro rimara ridakora bakomeza kurembera mu ngo dore ko aho batuye mu ikibaya cya Bugarama haba uburwayi bwa Malaria ndetse n’indwara zibyorezo nka Macinya ikunda kuboneka muri ibyo bice kubera ibura ry’amazi
Mukayiranga Chantal agira ati” Muri uyu mudugudu ntitugira aho twivuriza Poste de sante baduhaye ngo idufashe nta bikoresho igira ikora iminsi 2 ku cyumweru kandi hano ku musozi wa kibangira haba Malaria nyinshi na macinya harinigihe ababyeyi babyarira munzira”.
Nyirabikari Olive nawe atuye muri uyu mudugudu avuga ko bakunda guhura imbogamizi mu masaha ya nijoro kuko iyo umuntu afashwe ninjoro kumugeza ku ikigo nderabuzima cya Bugarama bigorana kuko ntanimodoka ihaboneka yabafasha kubera ko zitahakorera.
Akomeza avuga ko muri uwo mudugudu hatuye abasaza benshi ku buryo kubageza ku ikigo nderabuzima barinda kwifashisha ingobyi ya Kinyarwanda aha bakaba basaba ko bakoroherezwa iyo post de sante yahabwa ubushobozi bwo gukora buri munsi n’ibikoresho bihagije.
Kuri icyo kibazo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko bari kuvugana n’abafatanyabikorwa kugira ngo babahe ikigo nderabuzima ndetse no kubashakira uburyo Post desante bahawe yabona ubushobozi.
Ati” Icyo kibazo tugiye kugikurikirana ku buryo bwihariye ngirango wabonye ko harimo abakecuru n’abasaza batishoboye kuburyo kugera aho bivuriza bigoranye, turi kuvugana n’abafatanyabikorwa b’akarere kugira ngo tuzabahe ikigo nderabuzima cyabafasha”.
Umudugudu wa Kibangira wubatswe ari uw’icyitegererezo mu karere ka Rusizi ukaba utuwe n’imiryango 186.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
rwosenukuzabafasha mukabagurira iyomodoka ahantubatuyenikure murakoze mugire umugorobamwiza
’kibangira kuri poste de santé kuva uku kwezi kwatangira hari umuforomo uhaba buri munsi n’ ubu ugiyeyo wamusangayo. Iyo hari umuturage urembye ahita yoherezwa kuri centre de santé ya. Bugarama (islamique) byakanga akajyanwa mu bitaro bya Mibilizi. Aha mu kibaya hashyizwe imbangukiragutabara ihorayo kugirango ijye itabara vuba aho bibaye ngombwa. Aya makuru rero mwahawe abaturage barababeshye.
arko abaturage ntibakajye babeshya abayobozi ikigo nderabuzima cya islamique cyohereza buri munsi umuganga wo kutuvura ahubwo abo batanze ayo makuru nibinyoma gusa