Rusizi: Abaturage basabwe kwakira abaturanyi babo b’Abakongomani neza no kwita ku mutekano

Ministre w’Umutekano, Sheikh Musa Fasil Harelimana, yasabye abatuye agace ka Rusizi gahana imbibe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusabana n’abaturanyi bagenzi babo b’Abanyekongo no kwita ku mutekano.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri aka karere, Minisitiri Harerimana, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Nzahaha, aho yabashimiye uburyo bafatanya n’inzego z’umutekano mukuwubungabunga umutekano.

Yabasabye kubikomeza ari nako bakomeza n’ibikorwa biteza imbere mu karere kabo, bakanibuka no kwakira neza abaturanyi babo bo muri Congo igihe baje babagana bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye bihavugwa.

N’ubwo iyi mirenge yasuwe mu minsi ishize yagaragaragamo ibikorwa bihungabanya umutekano, byiganjemo ibihuha, ibiyobyabwenge, magendu n’amagerenade, amwe yagiye aterwa hirya no hino mu gihugu, ubu irashimirwa kuba abaturage bayo ubwabo barafashe iya mbere mu kubirwanya.

Muri urwo rugendo ,Ministre Musa Fasil Harerimana yari aherekejwe na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Céléstin, abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera muri kano karere n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka