Rusizi: Abaturage barasabwa gukomeza kwicungira umutekano
Ubwo yatangizaga icyumwru cya community policing, tariki 11/02/2013, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye Abanyarusizi gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwibungabungira umutekano.
Nzeyimana yibukije ko nubwo umujyi wa Rusizi ukorerwamo ibintu byinshi, abakora ibibi bafitwe ku rutonde kuko hari ijisho riba ribareba; akaba ari muri urwo rwego bagiye kugenderererwa mu ngo zabo kugirango bigishwe.
Mu batungwa agatoki harimo abacuruza urumogi, abakora ibikorwa by’ubucuruzi bwa magendu, abacuruza amavuta y’ibinyabiziga mu majerekani n’abandi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi yavuze ko umutekano ari ibanze mu bikorwa Abanyarwanda bagomba gushyira imbere kuko ariwo bakesha ibimaze kugerwaho, akaba yasabye buri wese kugaragaza uruhare mu kuwucunga.
Abayobozi ba Polisi n’Ingabo muri ako karere batangaje ko Community Policing yatanze umusaruro mwiza kuko yatumye ibyaha bigabanuka bitewe no guhanahana amakuru bigatuma ahagiye kuvuka ibibi bkumirwa bitaraba.
Kera ngo abaturage bibwiraga ko umutekano ari uwabapolisi n’abasirikare ariko ngo ubu buriw ese amaze kumenya ko agomba kuwicungira ari nayo mpamvu Community Policing yashyizwemo imbaraga.

Imbaga y’Abanyarwanda yari iteraniye aho batangaje ko batazemera ko hari uwahagarika iterambere bamaze kugeraho agamije kongera kubibamo Abanyarwanda amacakubiri ngo kuko bazi aho yabagejeje.
Ngo bazatungira agatoki inzego z’umutekano abakekwaho gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano wabo kuko ngo bo bakeneye amahoro arabye kandi akomeza kubaganisha ku iterambere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|