Rusizi: Abaturage ba Nzahaha barasabwa kudasimbuka inzego
Abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi barasabwa kujya bagirira icyizere abayobozi babari hafi mu kubakemurira ibibazo aho kwirirwa bategereje abandi bo mu rwego rwo hejuru kuko bose babatoye kugirango babafashe kubakemurira ibibazo.
Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, Kabahizi Celestin, ubwo bamugezagaho uruhererekane rw’ibibazo bari bicaranye bategereje ko bazabigeza ku bandi bayobozi bakuru nyamara inzego z’ubuyobozi babana umunsi ku wundi ziba ziri kubishakira umuti.

Ni muri urwo rwego aba baturage basabwa kujya bizera ubuyobozi bubegereye bagafatanya kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite.
Aha kandi Guverineri Kabahizi Celestin hamwe n’abayobozi b’ingabo muri aka karere baganira n’abaturage b’uyu murenge wa Nzahaha babasabwe kudaterwa igihunga n’intambara zibera muri Congo ngo babe bateshuka kwiteza imbere.
Aha basabwe kuba maso bagafatanya n’inzego z’umutekano kwicungira umutekano bagatungira agatoki inzego z’umutekano abashaka kuwuhungabanya.
Ibindi byagarutsweho muri ibi biganiro byahuje aba bayobozi n’abaturage ni ugutegura iki gihembwe cy’ihinga aho basabwe kujya bishyira hamwe mu biterane hagamijwe kugirango bazagerweho n’inyongeramusaruro ihagije.

Aba baturage basabwe kwitabira gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza; Guverineri Kabahizi Celestin akaba yasobanuriye aba baturage ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bikorera abaturage babyo ubwishingizi bwo kwivuza abasaba kujya batanga uwo musanzu muke basabwa kare.
Umurenge wa Nzahaha utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 20 abenshi muri bo bakaba batunzwe n’ubuhinzi bw’ikawa n’urutoki.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko inama zose ko nkunda kuzibonamo abasirikare (Reba ko ifoto ya 1 afite n’imbunda abaturage basa n’abaje ku ngufu)biterwa n’iki?
ndabasuhuje,harya iyo umuturage yanze kugirira ikizere uwo yatoye nkumuyobozi we ikibazo kigaruka kumuturage?cg hareberwa hamwe impamvu ibitera,wasanga biterwa nuko aho hasi baba batabakemuriye ibibazo nkuko bikwiye,ubuse ibyo nyakubahwa akemura nuko abo bayobozi baba batabizi?ngaho nimumbwire uko namwe mubyumva.tks