Rusizi: Abarwanyi ba FDLR bakomeje gutahuka
Abarwanyi 11 ba FDLR baturutse mu mashyamba ya Kongo muri zone ya Karehe, Mwenga na Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bageze mu nkambi ya ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Abatahutse ni 1er Sergent Bisengimana Claude n’abagenzi be 10 b’abakaporari. Aba bose bavuga ko bahisemo gutahuka kuko ngo bari barambiwe gukomeza kuba mu mashyamba ya Kongo kandi ababo bari mu Rwanda bababwira ko bameze neza.
Aba batahutse barakangurira bagenzi babo basigaye muri ayo mashyamba kwihutira gutaha n’imiryango yabo bakareka gusigara inyuma mu iterambere ahubwo bakaza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka urwababyaye.
Aba bahoze mu mashyamba ya Kongo kandi batangarije KigaliToday bishimiye cyane uburyo bakiriwe bageze mu Rwanda bitandukanye n’ibyo babwirwaga bakiri iyo mu mashyamba aho babwirwaga ko iyo bageze mu Rwanda bagirirwa nabi.
Abarwanyi ba FDLR batahukanye n’abagore batatu n’abana batanu. Bavuga ko imbogamizi bahura nazo ari nazo zikizitiye benshi aruko iyo abayobozi babo bamyenye ko hari ufite intekerezo yo kuza mu Rwanda ahita agirirwa nabi akaba yakwicwa cyangwa agafatirwa ibihano bikomeye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBAZE MURWABABYAYE .BAVE MUMASHYAMBA KUKO MURWANDA ARI AMAHORO. TURABISHIMIYE CYANE