Rusizi: Abanyarwanda baba muri Kongo bakomeje gutahuka

Abanyarwanda 12 barimo umugabo umwe, abagore batatu n’abana umunani bageze mu murenge wa Kamembe tariki 25/08/2012 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho bari bamaze imyaka myinshi mu buhungiro.

Aba Banyarwanda baturutse ahitwa i Masisi bavuga ko kuba basize abagabo babo inyuma atari ubushake kuko ngo nabo bagishakisha inzira bityo bakaba bafite icyizere ko nabo bazatahuka.

Bimwe muvbyatumye batazana ngo ni umutwe wa FDRL ukomeza kubasiragiza mu mashyamba ya Kongo bityo ukabuza n’abantu gutahuka.

Mu kiganiro twagiranye nabo batangaza ko ngo n’ubwo hari haciye iminsi batari mu gihugu cyabo ariko ngo ntawibagirwa iwabo.

Uyu mugabo n’aba bagore bageze ku mupaka wa Rusizi bwije bacumbikirwa n’inzego z’umutekano kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

Tariki 23/08/2012, abasirikare batandatu bo muri FDLR n’imiryango yabo baratahutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu buhungiro mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka