Rusizi: Abanyarwanda 158 n’Umunyekongokazi umwe batahutse

Abanyarwanda bagera ku 158 n’Umunyekongokazi umwe, kuri uyu wa Gatanu tariki 16/03/2012 bambutse umupaka wa Rusizi bava mu mashyamba ya Congo banyuze muri Bukavu y’Amajyepfo.

Abo Banyarwanda n’Umunyekongokazi washakanye n’Umunyarwanda bahunze nyuma ya Jenoside mu 1994, bahise bakirwa mu nkambi ya Nyagatare isanzwe yakira by’agateganyo abatahuka.

Aba batahutse baturutse muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, baravuga ko bari barambiwe kuba mu mashyamba igihe kigera ku myaka 18, nk’uko abenshi bamaze iminsi bahunguka nabo babivuga.

Umwe mu batahutse witwa Domina Kanyambo wavuye muri zone ya Kalehe, ukomoka mu cyahoze ari Gikongoro, yagize ati: “Nafashe icyemezo cyo gutaha kubera ko nari ndambiwe kuba mu ishyamba. Nta kwisanzura kwahabaga kuko wajyaga mu isoko bakaba bakwambura utwawe ntube ufite uburenganzira bwo kurega rimwe na rimwe ugakubitwa nta mpamvu hari no kutwica tuzira kuba turi abanyarwanda gusa”.

Abatahutse biganjemo abana n’abagore.

Faida Chantal watahutse ava muri zone ya Ninja, nawe avuga ko ubuzima bwo mu ishyamba budakwiye kubera akababaro yabuboneyemo. Ati: “Mu mashyamba twahoraga twiruka duhunga intambara z’urudaca ingabo za Kongo zitera aho twabaga. Ibi byatumaga umuntu ahora ata n’icyo yabaga afite akirukana abana gusa.”

Ikindi kibi mu byo izi mpunzi zahuraga nacyo ni ukurwara umuntu akabura aho yivuza kubera malariya baterwaga no kurara mu bigunda bihishe, nk’uko Faida yakomeje abitangamo ubuhamya.

Japhet Rusagara nawe watahutse ava muri zone ya Ninja, avuga ko kubura icyo kurya aho babaga kubera kutisanzura biri muri bimwe mu byamuteye gutahuka ndetse no kubura uko yashyira abana be mu mashuri.

Ati: “Mfite umwana w’imyaka 10 yakagombye kuba yiga ariko ntiyigeze akandagira mu ishuri n’inshuro n’imwe bitewe no guhora twiruka mu mashyamba”.

Aba batahutse baje bakurikira abandi bagera kuri 90 bamaze gutahuka kuva uku kwezi kwa Gatatu kwatangira. Bagizwe n’abagabo 29, abagore 47 n’abana 82. Biganjemo abakomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu, Kibuye, Gikongoro, Byumba, Gitarama, Kigali-ngari na Kibungo.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hatahuka abana nabagore nyine kuko abagabo baba basigaye mumashyamba bategereje kuzarwana ngo babohoze ntabwo ari ukubohora igihugu. Ariko se aho wohereje umwana wawe haba habuze amahoro ubwo rerop nabo nibatahe

ruti yanditse ku itariki ya: 17-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka