Rusizi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa gukomeza guteza igihugu imbere
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu kagari ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Munyurangabo Beata, arasaba abanyamuryango gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.
Ibyo yabitangaje tariki 13/10/2012, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ku rwego rwa kagari ka Kamashangi umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.
Abanyamuryango bagaragarijwe bimwe mu byagezweho Abanyarwanda bakesha uwo muryango harimo gufasha abaturage kuboroza inka mu rwego rwo guca ubukene, kubaka amashuri, kunga Abanyarwanda, kwegereza abaturage ubuyobozi, n’ibindi.

Mu muhango wo kwizihiza iyo sabukuru muri ako kagari abakecuru n’abasaza batishoboye borojwe inka 10 mu rwego rwo kubakura mu bukene.
Uwitwa Iyamuremye arashima umuryango FPR-Inkotanyi wamutekerejeho ukaba umukuye mu bukene akaba ahindutse umworozi ukomeye kandi nta n’inkoko yagiraga.

Mu gusoza ibyo birori abanyamuryango basabwe kurushaho gukundana bakunda igihugu ndetse banacyitangira mu buryo ubwo ari bwo bwose bwagifasha kugiteza imbere harimo kugishakira umutekano kuko ariwo dukesha ibyagezweho byose.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|