Rusizi: Abandi banyarwanda 41 bavuye mu mashyamba ya Congo
Abanyarwanda 41 biganjemo abana n’abagore batahutse ku mugoroba wo kuwa 24/05/2013 bavuye muri Congo; batangaza ko batahutse kubera kurambirwa ubuzima bw’ishyamba kandi igihugu cyabo gitekanye.
Umusaza w’imyaka 57 witwa Bizimungu Miruho avuga ko gutinda muri Congo byatewe n’amakuru y’ibihuha bahuraga nayo aho bababwiraga ko mu Rwanda nta mutekano uhari.
Gusa ngo icyiza nticyihisha kuko ngo bagiye bamenya amakuru ari mu gihugu cyabo kuko ngo bahoraga bumva bifuje gutahuka ariko bakabangamirwa n’umutwe wa FDLR kuko utigeze wishimira na rimwe ko bagenzi babo batahuka.
Ibyo ngo biterwa na Jenoside bamwe muribo basize bakoze bigatuma bashaka kuyisiga n’abatarayikoze cyane cyane abagore dore ko ngo harimo benshi bahunze bakiri bato.
Ayuruvugo Verante atangaza ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye kuko ngo yahoraga agikumbura akabura uburyo bwo gutahuka ikindi uyu mugore atangaza nuko ngo abavuga ko nta makuru baba bafite ku Rwanda baba babeshya ahubwo ngo babura aho banyura kubera kubangamirwa na FDLR.

Ngo iyo FDLR bamenye ko hari abagiye gutahuka barabacunga cyane bikaba ngobwa ko bongera gufata igihe kirekire cyo gusha uko bongera gucika.
Nubwo aba bagore baza ku bwinshi abagabo babo ngo baracyatinya gutahuka kuko ngo abenshi bari mu mutwe wa FDLR ibyo bigatuma babanza kohereza abagore babo nkuko bamwe muribo babitangaje.
Abenshi muri aba Banyarwanda baturutse mu bice bitandukanye byo muri Congo birimo zone ya Mwenga, Masisi, Karehe , Uvira, Idjwi n’ahandi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kigalitoday muraho, icyo nibaza nukuntu abavandimwe bacu bataha hakaza abagore nabana nabo batari hejuru yimyaka icumi, ese ubwo tuvuge ko aribo bafite ubutwari bwo gucika FDLR bakagera murwanda? iyo hajemo umugabo abarumusaza kuki abasore bo bataza cg abagabo bagifite ingufu? nukuvuga ko baza baherekejwe nabo navuze batajya bataha bakabereka inzira noneho kubera impamvu zabo bwite bagasubira iyishyamba
njye mbona hari ikihishe inyuma yiri taha ryabamwe gusa kuki abagabo nabasore badaha bakohereza impinja,abagore,abasaza.
murakoze
Aho abaturage bagizwe ingwate ku isi umuryango mpuzamahanga urahuguruka ugahagarara,bakarwanya abafashe abaturage bugwate,abaturage bakabohorwa,ariko FDLR yo niba ifite izihe mbaraga zituma igira abaturage imbohe abayobozi bayo bakirirwa bidegembya i burayi ntizunvikana.
mwagiye muduha amazina y’abatashye ko wwnda umuntu yabonamo abe?
Aba terroristes bose bakorakimwe,babeshwaho n’ingwate bafatira,bakazikoresha mu nyungu zabo batitaye ku mibereho yabo.