Rusizi: Abandi Banyarwanda 42 batahutse
Abanyarwanda 42 harimo abagabo 6, Abagore 16 n’abana 22 zasesekaye ku mupaka wa Rusizi ya mbere, ku gicyamunsi cyo kuwa 16/05/2013, bavuye muri Congo.
Hakizimana Joseph atangaza ko uretse amakuru y’ibihuha bahabwaga avuga ko nta mahoro ari mu Rwanda, ngo bari bafite n’ikibazo cy’inzira kuko inzira bagombaga kunyuramo zabaga zifunzwe n’umutwe wa FDLR.
Ngo nubwo amakuru yibihuha yabageragaho bamwe ntibayahaga agaciro kuko ngo bahoraga bumva amaradiyo yo muri congo nka Radio Okapi n’izindi abamenyesha ko abatahutse bagezeyo amahoro kandi batekannye ibyo ngo bikaba biri muri bimwe byingenzi bitumye bamwe muri aba batahuka.

Nisabwe Mariya avuga ko gutahuka kwabo babikesha intambara y’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo aho ngo babateye bagakwiragira imishwaro binatuma babona inzira kuko aba FDLR bari bahunze.
Munyemana Anastase uyobora inkambi y’agateganyo ya Nyagatare yakiriye aba Banyarwanda yabasabye kwitsa umutima ubundi bakishimira ko bavuye mu buhungiro kuko ngo nta mpamvu yo gutuma bahora hanze kandi igihugu cyabo gitekanye.
Yasabye aba batahutse kwima amatwi umutwe wa FDLR kuko uzi amahano wasize ukoreye Abanyarwanda ari nayo mpamvu baba bashaka kubisiga n’abatarabikoze. Yababwiye ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko aho uwarenganye arenganurwa n’ubutabera abasaba kutagira umutima uhagaze mu gihugu cyabo.

Aba Banyarwanda bamaze kumva ijambo ry’umuyobozi w’inkambi ya Nyagatare bishimye bidasanzwe aho bavuze ko bagiye gukora uko bashoboye kugirango n’abagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo batahuke.
Aba batahutse baturutse mu bice bitandukanye bya Congo aribyo zone ya Mwenga, Walikare Masisi, Karehe na Ijwi.
Nubwo abatahuka bakomeje kwiyongera, umubare w’abagabo uracyari mucye ugereranyije n’uw’abagore cyangwa abana batahuka ibyo ngo biva kukuba abagabo benshi bagitsimbaraye ku mahame ya FDLR yo kwanga u Rwanda no kubuza Abanyarwanda umutekano.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|