Rusizi: Abana b’abakobwa barishimira urubuga rwabashyiriweho

Abana b’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi barishimira ko bashyiriwe ho n’ikigo cyabo aho bahurira bakaganira ku buzima bwabo bwaba ubw’imyororokere, imyitwarire y’umwana w’umukobwa w’umunyarwandakazi muri rusange.

Biga kandi kurwanya ingeso mbi mu bakobwa zibatera kugwa mu bikorwa byangiza ubuzima bwabo nko gutwara inda zibinyendaro n’ibindi, byose byigirwa mu cyo bise “Urubuga rw’abakobwa,” nk’uko babtangaza.

Abana b'abakobwa bashyiriweho urubuga rubahuza.
Abana b’abakobwa bashyiriweho urubuga rubahuza.

Nk’uko kandi aba bana b’abakobwa biga muri iri shuri babidutangarije ubwo twabasuraga kuri iryo shuri, ngo ikindi urubuga rw’abakobwa rwabafashije, ni ukubakundisha amasiyansi kuko n’ubwo ishuri ryisumbuye rya Gishoma ryigisha amasiyansi ngo abo bana b’abakobwa batayatsindaga.

Ariko kuva ho mu rubuga rwabo batangiye gukundishwa amasiyansi no gukangurirwa akamaro kayo ku bakobwa, ngo barayakunze cyane ku buryo byatanze umusaruro ufatika. Ubu mu bakobwa baza ku mwanya wa mbere ku rwego rw ‘Akarere ka Rusizi banahabwa n’ibihembo byagenewe abana b’abakobwa b’indashyikirwa baba baratsinze neza mu mashuri yisumbuye bahabwa n’imbuto foundation, ngo abakobwa bo muri iryo shuri bagaragara mo babikesheje “Urubuga rw’abakobwa.”
Uwizeyimana Josée yiga mu mwaka wa gatanu b’ubugenge, ubutabire n’imibare (PCM), avuga ko uru rubuga rw’abakobwa rumaze imyaka ine mu kigo cyabo, rwatumye biyubaka muri byose, haba mu bwenge mu mico no mu myifatire.

Ahamya ko bazaba ababyeyi beza b’ejo hazaza, kuko ubuyobozi bw’icyo kigo bubashakira ababigisha iyo myitwarire myiza babizobereyemo. Akongeraho ko ingeso mbi z’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge bikurira abana b’abakobwa benshi baba bakiri mu mashuri icyorezo cya SIDA n’inda z’indaro zidashobora kugera mu ishuri ryabo.
Ibyo abihera ku nyigisho bahabwa kandi zikabacengera, akavuga ko bose bize kuvuga’’oya’’ ku cyashaka kubatesha umurongo cyose.

Kigali Today yashatse kumenya impamvu bashyizeho urwo rubuga bahuriramo bakaganira ku ibibabangamira kimwe nibibafasha muri gahunda zabo za buriminsi, umuyobozi w’iryo shuri Mwitaba Anaclet ayitangariza ko babikoze bagira ngo abana b’abakobwa biga muri iryo shuri bajye babona aho bisanzurira n’abo bisanzuraho mu kuganira ku tubazo bahura na two nk’abakobwa no kugira ngo babakundishe amasomo y’amasiyansi.

Akomeza avuga ko mu myaka 4 rumaze rwatanze umusaruro bishimira kuko uretse imitsindire ishimishije y’abo bana muri iki gihe, ubu imyitwarire yabo yahinduye isura kuburyo binagaragarira amaso by’intangarugero akaba ababonamo icyizere cy’ububuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Bwana Mwitaba Anaclet yanashishikarije aboyobozi b’ibigo by’amashuri bagenzi be bafite abana b’abakobwa mu bigo byabo gushyiraho urwo rubuga kuko bo ubwabo bazibonera ibyiza bihaturuka kandi ngo nta gushidikanya birahari kandi byinshi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka