Rusizi: Abana 200 bakuwe mu mirimo ivunanye
Abana bagera kuri 200 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bari barataye amashuri, kubera impamvu zitandukanye bajyanywe kwiga imyuga.
Aba bana bavuga ko bari baravuye mu ishuri kubera amikoro make y’ababyeyi babo bigatumaga bamwe bakoreshwa imirimo ivunanye bashaka icyabatunga, abandi bakayareka kubera ubushobozi buke bwo kubona amafaranga y’ishuri.

Ngabo Pierre, umwe muri bo, avuga ko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kubera kubura amafaranga y’ishuri. Kuva avuye mu ishuri ngo yajyaga guhingira abantu ariko agahura n’imvune nyinshi kubera ako kazi kamurenze.
Agira ati “Narigaga ncikiriza amashuri ngeze mu mwaka wa kabiri, maze umwaka umwe ntiga kubera kubura ubushobozi. Nabaga mu rugo umuntu yampa akazi nkajya kugakora nko kujya guhinga mu cyayi cyangwa kugisoroma.”

Felix Muramutsa, Umuyobozi Wungirije w’umushinga REACH-T urwanya imirimo mibi ikorerwa abana mu turere duhingwamo icyayi, avuga ko uyu mushinga wasubije mu ishuri abana barenga 200 bari bararitaye.
Yagize ati “Bakoraga imirimo mibi ivunanye! Bamwe bahisemo kwiga ubudozi , abandi gusudira abandi kubaka , biterwa n’umwuga yiyumvamo.”
Akomeza avuga ariko ko hakiri imbogamizi z’imyumvire y’ababyeyi bajyana abana mu mirimo ivunanye akavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhindura imyumvire y’ababyeyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Kankindi Leoncie, avuga ko uyu mushinga waje ari igisubizo ariko ngo ntigihagije ku karere kose kuri ibyo bibazo by’abana bata ishuri.
Yagize ati “Uyu mushinga waje ari igisubizo ariko ntabwo ari ku karere kose kuri ibyo bibazo. Natwe tumaze iminsi tureba abana bataye ishuri bakajya gushaka imirimo ibashukisha amafaranga, ku bufatanye n’inzego zose abo bana tuzabakura mu mihanda.”
Umushinga REACH-T wa watangiye muri 2013 bikaba biteganyijwe ko uzarangira muri 2017.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|