Rusizi: Abakozi b’akarere batatu basabye kwegura

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2015, abakozi b’Akarere ka Rusizi batatu banditse basaba kwemerwa kwegura ku mirimo bakoraga.

Mu basaba kwegura harimo Ndagijimana Theobard wari ushinzwe VUP mu karere n’abandi babiri bari bashinzwe amakoperative mu mirenge bahamagawe n’ubuyobozi bw’akarere bubagaragariza amakosa bakoze.

Umwe muri aba banditse basaba kwegura utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko babagaragarije amakosa bakoze bigatuma gahunda bari bashinzwe za VUP zigenda nabi arina yo mpamvu banditse basaba gusezera akazi bakoraga kabone nubwo bamwe mu bo bari barashyizwe mu yindi mirimo.

Yagize ati “Batugaragarije ko twacunze nabi gahunda za VUP aho banatugiriye inama mbere y’ubu bwegure none natwe twanditse dusaba gusezera akazi twari dushinzwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, dukora iyo nkuru yavuze ko ayo makuru atarayamenya ariko ko nayamenya aza kubimenyesha. Ati “Ayo makuru sindayamenya mvuye muri siporo nonaha ariko nimara kuyamenya ndaza kuyatanga”.

Mu mezi abiri gusa ashize, mu Karere ka Rusizi hamaze kwegura abakozi bagera muri 24, abenshi bakaba bazira imicungire mibi ya VUP na gahunda ya “Gira inka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo batype begujwe bo kubeshya

alias yanditse ku itariki ya: 29-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka