Rusizi: Abajyanama b’imirenge n’akarere bitoreye abayobozi bungirije b’akarere
Kuri uyu wa 06/02/2014, mu karere ka Rusizi habaye amatora yo kuzuza komite nyobozi y’akarere ka Rusizi yabanjirijwe n’umuhango wo kurahiza abajyanama rusange b’imirenge ya Nyakarenzo na Nkombo baherutse gutorwa ku tariki ya 03/02/2014.
Gutora umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu hamwe n’uwungirije ushinzwe imibereho myiza byayobowe na Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’intara y’uburengerazuba, Karimunda Djmadha.

Nyuma yuwo muhango hakurikiyeho igikorwa cyo gutora abayobozi b’ungirije b’akarere ka Rusizi nyuma yo gusuzuma ko inteko itora igeze kuri 2 bya gatatu by’abagomba gutora nkuko bigenywa n’itegeko
Ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere hiyamamaje umukandida umwe, Kankindi Leoncie, ari nawe wari watorewe umwanya w’ubujyanama rusange mu murenge wa Nyakarenzo.
Mu kwiyamamaza kwe yagaragarije inteko itora ko azateza ubukungu bw’akerere imbere n’igihugu muri rusange anavuga ko azaharanira icyatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi warushako kwiyongera. Kankindi Leoncie yatsindiye ku majwi 317 kuri 322 batoye bose bikaba bingana na 98’4%.

Ku mwanya w’umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage naho hiyamamaje umukandida umwe, Bayihiki Basire, wari watorewe umwanya w’ubujyanama rusange mu murenge wa Nkombo.
Bayihiki Basire yavuze ko ashingiye ku bunararibonye afite azateza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane cyane ireme ry’uburezi , serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi. Yatowe ku majyi 316 kuri 323 bingana na 97’8%.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko gutora neza byerekana ko igihugu gifite amahoro kuko igikorwa nk’iki gishoborwa n’ibihugu bike. Yashimiye abaturage muri rusange n’inzego z’ubuyobozi kuko ngo komisiyo ihera aho abaturage barangirije igikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wintara y’uburengerazuba, Jabo Paul,we yavuze ko badashidikanya ko iyi mirimo abayobozi batorewe izagenda neza abwira aba bayobozi bashya ko bagiye ku rugamba rw’iterambere rutoroshye rurimo gukemura ibibazo by’abaturage.
Yashimiye kandi umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, ku mirimo yakoze akabasha kuziba icyuho cy’abantu 3 batari mu karere imirimo igakomeza neza.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abanditse biriya bitekerezo bibanza nabagabo ndabashyigikiye pe ariko koko tuzayoborwa kuriya kugeza ryari nk’inyakarenzo leoncie uwamubaza ibibazo bihari cg utugari tuwugize yatuvuga kweri niyo gahunda ya fpr bagabo ntakundi uwambuwe nuwazi ntata ingata
Aya ni amatora ndakurahiye! Umukandida umwe se iyo adatowe, hatorwa nde wundi? Abanyarwanda tuzayoborwa buhumyi kugeza ryari? Niba baratowe ku rwego rw’Umurenge, ari na bo bagomba gusimbura abegujwe, andi matora ni ay’iki ko ariya ya mbere ahagije? Byenda gusa n’ibyo muri "Demokarasi responsable" yo ku gihe cya ba "Milita"!
Turashima ubu buryo bw’amatora arimo "GUTEKINIKA".
Duhereye ku batorewe kuba abajyanama b’Imirenge kugira ngo babashe gutorerwa kuba ba vice-mayors:
1. Umuntu atorwa gute kuba umujyanama mu Murenge atavukamo, adatuyemo,ndetse utanamubaza umubare w’Utugali tuwugize?
2. Izi TEKINIKE nizo zikurura ibibazo byo kutagira abayobozi bita ku nyungu z’abaturage.
Baba bashyizweho mu buryo budasobanutse bwitwa "AMATORA" ni nabyo bibatera kugeramo bose bakajya mu bucuruzi.
Ikibazo cya1. Uku nugutora cg nuku nominating?? 2. Bayobozi biki gihugu mutekerezako abantu baza gusoma inkuru nkiyi harimo injiji zingahe kuburyo zitabona ko ntamatora yabaye?? 3. Mwabantu mwe mwicaye mw iyi salle ntakwigenga mufite?? Niba munagufite kuzaturikira mu mitima yanyu kuko mudashobora kukugaragaza 4. Mayor wa rusizi ndumva kucyatumye abari bamwungirije beguzwa nawe aricyo gihe cyo kuba yatanga ibisobanuro 5.. mayor ntacyo wakoze nakimwe kuko umugi wa rusizi uranduye cyane 6.. imisoro dutanga nimihanda ya rusizi mumugi ndabona leta ikwiye kujya iduha indishyi kuko imihanda itwicira imodoka cyane