Rusizi: Abagororwa 228 baritegura gusaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside
Nyuma y’ikiganiro cyahawe abagororwa bo muri gereza ya Rusizi ku kwirinda gupfobya Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, kuri uyu wa 16/12/2014, abagera kuri 228 bahise batangaza ko biteguye kujya gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Bamwe mu bagororwa ba Gereza ya Rusizi bavuga ko bagiye kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi ndetse bakabwiza ukuri n’abana babo impamvu bari muri gereza ko ari ingaruka z’ubwicanyi bagizemo uruhare muri Jenoside kugira ngo babyirinde kandi bamenye ukuri nyako kw’ibyabaye mu Rwanda.

Abagororwa 228 nibo bari kwitegura kujya gusaba imbabazi abo bahemukiye aha kandi bakaba biyemeje no gukora ubukangurambaga kuri bagenzi babo batarabohoka kuburyo mu mezi abiri ngo bazaba barenze uwo mubare.
Ku bwumwihariko abari hafi kurangiza ibihano byabo ngo biteguye kubana neza n’abo basize bahekuye aho banagaragaza ko bazagira uruhare mu komora ibisebe bateye abo bahekuye muri Jenoside.
Mu gihe cy’icyumweru, abagororwa muri gereza ya Rusizi bahawe ibiganiro bitandukanye ku mavu n’amavuko ya Jenoside , ingaruka zayo ku bayikoze n’abayikorewe, kurwanya ingengabitekerezo yayo no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Abagororwa banasobanuriwe ko Jenoside yagize ingaruka ku muryango nyarwanda wose bityo rero bakaba bakwiye kwirinda icyatuma yongera kubaho ukundi nkuko bisobanurwa na Gasasira Gaspard umukozi muri komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe itangazamakuru.
Yolanda Mukagasana, umujyanama muri CNLG nawe avuga ko abagororwa kimwe n’abandi banyarwanda bose bakwiye kwirinda imitekerereze iganisha kuri Jenoside dore ko muri gereza ya Rusizi basuye basanze hari n’umwana muto wishe impinja eshatu akazita mu kiyaga cya Kivu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aha akaba avuga ko ibyo byose ari ingaruka za Jenoside.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi ni ntambwe nziza mu bumwe n’ubwiyunge kandi n’abandi bakoze jenoside
mu rwego rwo guca bugufi no kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubumwe n’ubwiyunge bagomba gusaba imbabazi abo bahemuke maze ubuzima bukagenda neza
Gusaba imbabazi ku bakoze genocide ni intambwe nziza bateye izafasha mu kubanisha abanyarwanda ndetse ikanafasha abagize uruhare muri genocide koroherwa mu mitima yabo kuko gusaba imbabazi nabo birabafasha mu rwego rw’imitekerereze.