Rusizi: Abagore bo mu Karere ka Rusizi bafashije bagenzi babo b’impunzi
Abagize inama y’igihugu y’abagore bo mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe, ku wa 25 Mata 2015, bakusanyije inkunga yiganjemo ibiribwa n’imyambaro mu rwego rwo gufasha bagenzi babo b’Abarundi bahungiye mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare iri mu Karere ka Rusizi.
Aba babyeyi bavuga ko batabona bagenzi babo bari mu kaga ngo baceceke ari nayo mpamvu bakusanyije inkunga yo kubashyikiriza.

Ngo n’ubwo ntacyo bakora kugira ngo bahaze impunzi zimaze kugera muri iyo nkambi, muri bike bafite ngo bifuje kubifashamo bagenzi babo mu bibazo barimo, cyane cyane bashakira abana imipira yo kwifubika, isukari n’ifu kugira ngo babashe kubona igikoma, n’ibindi. Iyi nkunga bagiye bayikusanya hirya no hino mu baturage buri wese atanga icyo afite ku buryo bitoroshye kumenya ingano yayo.
Mukandori Jeanne, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rusizi avuga ko iki gikorwa cy’umutima w’impuhwe z’ababyeyi kitarangiriye aho, kuko ngo bazagenda bashishikariza bagenzi babo bo mu yindi miringe kugira icyo bakora cyo gufasha izi mpunzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yashimiye aba bagore ku gikorwa bakoze cyo gufasha abari mu kaga, nawe azizeza ko nta kizabahungabanya kuko umutekano wabo urinzwe.
Aha kandi yabasezeranyije ko bazakomeza kubagezaho izindi nkunga zitandukanye nk’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo babagaragarize ko bari kumwe mu bibazo bafite.

Aba barundi bishimiye inkunga bahawe n’aba bagore cyane, icyakora bavuga ko ntacyo bakora kugira ngo bashimishe impunzi, ariyo mpamvu basabye gukorerwa ubuvugizi kugira ngo igihugu cyabo kigarukemo umutekano batahe.
Buri munsi inkambi ya Nyagatare yakira impunzi z’abarundi baza bavuga ko bahunze umutekano muke uri mu gihugu cyabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|