Rusizi: Abagore bahagurukiye kwimakaza amahoro mu bihugu by’ibiyaga bigari

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu bihugu by’u Burundi, u Rwanda na Congo Kinshasa biremyemo amatsinda ashobora kunganira mu buryo bukomeye inzira y’amahoro arambye muri aka karere kibiyaga bigari.

Iyi gahunda ihuriweho n’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka yatangijwe n’amadiyosezi 4 y’idini Gatolika ariyo Diyosezi ya Bujumbura mu Burundi, Cyangugu yo mu Rwanda na Diyosezi za Bukavu na Uvira zo muri Congo Kinshasa.

Abagore bo mu Rwanda, Burundi na Congo bishimira ubufatanye mu kwimakaza amahoro.
Abagore bo mu Rwanda, Burundi na Congo bishimira ubufatanye mu kwimakaza amahoro.

Iyi gahunda yibanda ku bintu bitandukanye kandi bihuriweho n’ibi bihugu bitatu birimo ivangura n’urwikekwe karande bishingiye kubihuha n’ibinyoma, ubushobozi budahagije bw’umugore n’inshingano ziremereye afite mu muryango, kudaha ubushobozi n’agaciro abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubufatanye budahagije hagati y’abagore bakora ubwo bucuruzi.

Aba bagore batangaza ko intego y’uyu mushinga w’ubucuruzi bwabo witwa COSOPAX-RGL , ari ukugirango abagore bakora ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka bagire uruhare rwabo mu kugarura imibanire myiza mu baturage baturiye imipaka muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Abagore bo mu bihugu bitatu bigize akarere k'ibiyaga bigari afashe iya mbere ku kwimakaza amahoro.
Abagore bo mu bihugu bitatu bigize akarere k’ibiyaga bigari afashe iya mbere ku kwimakaza amahoro.

Ibi ngo bizagabanya umwuka mubi w’ivangura moko n’amakimbirane mu baturiye imipaka bo mu Burundi , Uburasirazuba bwa Congo n’u Rwanda.

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Bimenyimana Jean Damascene, na Padiri Niragire Valens umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri iyo Diyosezi bashimye byimazeyo iyi gahunda aho bavuga ko ari nk’ikiraro abantu bambukiraho bashaka amahoro bamaze igihe yarabuze aha bavuze ko bazakomeza gukurikirana iki gikorwa kugirango kizagere ku ntego y’amahoro koko.

Abayobozi b'amadini n'amatorero bashyigikiye abagore mu kwimakaza umuco w'amahoro mu biyaga bigari.
Abayobozi b’amadini n’amatorero bashyigikiye abagore mu kwimakaza umuco w’amahoro mu biyaga bigari.

Aba bagore mu ibyifuzo byabo bavuga ko kugirango uyu mushinga wa COSOPAX-RGL uzagere ku ntego zawo ngo bisaba ubwitange n’ubufatanye bw’abagore bagize iri tsinda bagakurikiranywa bya hafi n’abashumba ba za Diyosezi uko ari 4 Bujumbura, Bukavu, Uvira na Cyangugu.

Ubwo uyu mushinga uzamara imyaka ibiri watangizwaga ku mugaragaro bwa mbere byabereye muri Diyosezi Gatolika ya Bujumbura muri 2013, ubu bikaba byabereye muri Diyosezi ya Cyangugu biteganyijwe ko ubutaha bizabera muri Congo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashima cyane uruhare rwa Kiliziya mu kubaka Ubunya-Rwanda n’ubuvandimwe mu bantu,mukomereze aho.

batende gabriel yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

abagore ni iterambere ry’urugo icyo bakora cyose kandi bagishatse abagabo ntacyo babihinduraho babishatse baba urufunguzo rw’amahoro mu karere kacu bakomereze aho turabashyigikiye.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

uko umugore ari umutima w’urugo kandi ingo zikaba arizo zigize igihugu ibihugu, nukuvunga ngo murugo umugore aharemyemo amahoro, bakayasangiza abaturanyi biba byasakaye igihugu cyose, buriya iyo uhuye numugabo ukabona akanyamuneza kumunwa kandi avuye murugo nukuvuga ngo umugore aba yabigizemo uruhare 100% uwo mwera iyo ukwiye hose , nigute twabura amahoro mu bihugu byacu. kandi buriya abagore bari mubantu babwira abantu bakumvya kurusha abandi

kiiza yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka