Rusizi: Ababyeyi bashyingiye umwana ku mugabo adashaka none yishyingiye ahandi
Nyuma yuko Amosi Musa atanze inkwano y’ibihumbi 700 yifuza kuzarongora umwana w’umukobwa witwa Fatina Nyirahabimana w’imyaka 20; uyu mukobwa we yanyuze inyuma yisangira undi muhugu witwa Sadamu Harerimana bamaze imyaka itatu bakundana.
Iki kibazo cyabaye amayobera ku nzego zigomba kugikemura kuko ababyeyi b’uyu mwana bifuza gushyingira umwana wabo ku mugabo atifuza, uyu mwana w’umukobwa avuga ko adashaka kurongorwa na Musa ari nayo mpamvu yagiye ku mugabo yikundiye.
Fatina w’imyaka 20 na Sadamu w’imyaka 21 ngo bamaranye iminsi ibiri babana ibi ngo babikoze huti huti kubera gutinya ko Amosi yatwara Fatina. Gusa nubwo Fatina avuga ko adakunze Amosi Musa umubyeyi we yatsembye avuga ko Sadamu atamubera umukwe.
Benshi mu bavandimwe ba Fatina bavuga ko uyu mwana wabo ngo yarozwe kuko aho atuye ngo haba imiti bashyiraho abakobwa bagakunda abagabo batagira icyo babamarira.
Ubwo uyu mubyeyi yagezaga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe bavuze ko bagomba kubanza bakareka umwana akiga hanyuma ibyo gushakwa bikazaza nyuma.
Ikindi kandi basobanuriye umubyeyi wa Fatina ko umwana ari we wikundira umugabo ndetse bihanangirizwa kudashyingira umwana utarageza imyaka kubera indonke y’amafaranga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega ababyeyi barasha kugurisha umwana nkitungo
iyo nzakuba umupolisi bariya babyeyi nari kubafunga.nibaturekere uburenganzira bwacu
uyu mubyeyi ahubwo akwiye guhanwa kuko arimo kugurisha umwana we!! ibi biracyabaho koko?!
Aba babyeyi ni feke wana bagomba kumva ko umwana afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka naho ibyo barimo bya kera bagishyingira abakobwa babahetse mungobyi mubambwirire ngo byajyanye n’ubukoroni nibareke umwana yisanzure.