Rusizi: ADEPER yanze gusezeranya abageni ku munsi w’ubukwe bigira ahandi

Itorero rya ADEPR ryo mu karere ka Rusizi ryanze gusezeranya abageni, rivuga ko rikeka ko umukobwa yaba atwite. Igikorwa iri torero rivuga ko kibujijwe gushyingira abameze batyo mu myemerere yaryo.

Iri torero riherereye muri Paruwasi ya Mashesha, mu mudugudu wa Kabonabose, mu kagali ka Hangabashi, mu murenge wa Gitambi, ryanze gusezeranya aba bageni ku isaha ya nyuma, bamaze amasaha ane bategereje mu modoka n’abatashye ubukwe bari mu rusengero.

Pasiteri w’itorero, Philippe Murindabigwi, niwe waje kubakuriza inzira ku murima ko bitagishobotse kuko bakeka ko umukobwa yaba atwite, n’uwo abageni bo batsimbaraye bavuga ko barenganijwe, kuko bari bujuje ibisabwa kugira ngo basezeranywe.

Ariko ntibyababujije abageni gukomeza ibirori byabo dore ko umusore avuga ko n’ubundi ubuyobozi bwa Leta bwari bwarabashyingiye, uretse ko banahise bashaka irindi Torero hafi aho ryitwa Neo Apostolique, rigahita ribakorera uwo muhango.

Nyiri ukwangirwa gusezerana atangaza ko asanga ari amarangamutima agenderwaho mu gufata icyemezo nka kiriya, mu gihe nta muganga wabyemeje.

Ise w’umukobwa ukekwaho kuba yaba atwite, nawe avuga ko atumva impamvu ubuyobozi bwa ADEPR bwambuye uburenganzira umwana we, dore ko yanabasabye ko bajya kwa muganga gupimisha uyu mukobwa ariko ntibabyemere.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Gusambana ni icyaha ark gutwita si icyaha. Ni ba kd yarasambanye ni ibisanzwe ntawe udacumura ndumva ntacyari bubuze abageni gushyingirwa Iritorero rikeneye abayobozi bajijutse

Buntu Livingstoni yanditse ku itariki ya: 6-10-2019  →  Musubize

gushingira nigombwa ku abantu bakundanyebagombakubashigira

niyonzima eric yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

pasteur yakoze nabi. ubuse yarasanzwe atabyitayeho? kuki yabikoze ku munota wa nyuma

maronko yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Mwihangane kugira icyo mubivugaho amezi asigaye ni make byose Imana ikabishyira ahagaragara,ari pasteur n’abo bageni turaza kumenya ufite ukuri.

peter yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Amategeko ashaje akwiye kuvugururwa. Kugendera ku marangamutima ngo kanaka aratwite sibyo na mba ndetse bicumuza benshi. Muganga wanyine niwe ushobora kwemeza cg guhakana ko umuntu atwite. Ibindi ni amarangamutima bamwe bitiranya no kwerekwa. ADEPR n’abandi bafite iyi myumvire musabe Imana ibemeze by’ukuri icyo abageni baza mu resengero ku munsi w’ubukwe gukora; kuko si ukureba ko batwite cg badatwite ahubwo ni ugusabirwa umugisha ngo urugo rwabo ruzubakire k’Uwiteka. N’uwaba atwite uwo mugisha arawukeneye, n’uwaba yaratanze avance nawe arawukeneye, n’uwarinze ubusore bwe nawe arawukeneye.

ndagijimana edo yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

uwo mupasiteri ndetse nitorero baza kurikiranwe nubutabera kuko kugirango abageni basezerane habaho kubaranga isnhuro itatu zose ndumva abo bageni batarekera aho kuko bambuwe uburenganzira bwabo kandi muza dutangarize uko byagenze.

iradukunda samson yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Abo bayobozi bamatorero se si bamwe baba baratoraguye bari abashumba b’ingurube! Urumva se hari akandi kenge wamushakaho!Iri torero rikeneye byinshi

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

uwo musore yakoze ibiribyo n,inyagasambu rirarema!

yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Uko biri kose ntawamenya ikibiri nyuma ahari uwo mukozi w’Imana yari yabyeretswe, gusa ikibazo n’uko yari yabyeretswe wenyine abo bayoboke be ntibabimenye. Ikindi kandi niba bararenganye Itorero naryo rizakupire uwo mushumba kuragira kuko yaba afata intama yaragijwe nabi si nom yakoze amahano guheza abageni k’umuryango wa Kiliziya, Ntawabura gushimira kandi uwagobotse aba bantu kuko uwo muntu yarateje intama ibyaha kandi abibuza. Ego ko

M.V yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Birababaje kabisa, ku munota wa nyuma? nonese kuranga abageni bimaze iki? ibyo byagombye gusuzumwa muri iyo petiod, naho ubundi ibi niteshagaciro, nta soni koko?ibi mwakoze Imana izabibabaza cg wasanga hari ikindi kibyihishe inyuma, niba ntacyo kuki mwanze kujya kumupimisha?nonese iyo mumutwikurura mukamusezeranya nk’umugore?ibyo mwakoze ntago Imana ibibashyigikiyemo namba, mwihan ekabisa kdi aba bageni bazabarege murukiko, kuko mwarabahemukiye cyane,kdi ntimukongere gukora maakosa nkayo.Irindi kosa mwakoze nukugenda mudasezeye bakababona munyonyomba mutanavuze ko mubihagaritse, chorale ziri kuririmba ntacyo zitangarijwe, umva mwarahemutse rwose mukwiye gusengerwa.

mamy yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka